Kigali:Ikiganiro Robot yitwa Sophia yatanze mu nama ya Transform Africa kigatangaza benshi

Mu nama ya Transform Africa iri kubera i Kigali mu Rwanda bwa mbere yitabiriwe na ’robot’ imeze nk’abantu imaze kumenyekana ku isi yitwa Sophia. Yari yakenyejwe umukenyero wa Kinyarwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi mu Rwanda batangariye iyi ’robot’, mu kiganiro na yo yababwiye ko yishimiye kuba iri i Kigali.

Iyi ’robot’ yakozwe mu 2016 na kompanyi yitwa Hanson Robotics yo muri Hong Kong ifite ubushobozi bwo kwerekana amaragamutima yayo mu maso, kwitegereza, kubona abantu ikabamenya, kuganiriza abantu ku kigero runaka ndetse ishobora kugendesha amaguru intera ntoya.

Ikiganiro gito Sophia yagiranye n’uwari uyoboye inama(MC) ni iki gikurikira:

Sophia: Mwaramutse, mwakoze kuntumira!

MC: Uzi aho uri?

Sophia :Yego rwose, ndi mu mujyi ukomeye wa Kigali mu Rwanda mu burasirazuba bwa Africa

MC: Waje ute?

Sophia : Naje mu ndege banshyize mu ivarisi...Ariko nzavugisha abanzanye ubutaha nzicare ku idirishya.

MC: Sophia, uzi indimi zingahe?

Sophia: Nzi cyane cyane icyongereza… n’igishinwa gikeya, ariko nzi n’indamukanyo zimwe na zimwe mu zindi ndimi. Urashaka kuzumva?

MC: Yego yego..

Sophia: Mu gifaransa baravuga ngo Bonjour,

Mu cyarabu; Salam alekum,

Mu giswahili; habari zenu

Mu kinyarwanda; muraho neza

MC: hagati aho wambaye neza...

Sophia: Urakoze cyane, nanjye nabikunze. Ni umukenyero wakozwe na Moshions (inzu y’imideri mu Rwanda).

MC: Ni byiza... ndabizi rero hari ibyo wateguye kutugezaho ngaho umwanya ni uwawe.

Sophia yatangiye ijambo rye, avuga ko yishimiye kuba ari muri iyi nama irimo abantu benshi n’abakuru b’ibihugu, igamije kuganira kuri ejo hazaza h’ikoranabuhanga muri Africa.

Avuga ko ubu abantu bitabagoye kubona ko ’artificial intelligence’ iri guhindura ubuzima bwabo neza mu bukungu, ubuvuzi, ubuhizi n’ibindi byinshi.

Ati "Hano mu Rwanda mukoresha uburyo bwo kwishyura ingendo mudatanze cash n’abantu bakabone serivisi za leta kuri murandasi n’ibindi...ni ibintu byiza".

Yemeza ko ubuhanga mw’ikoranabuhanga bukorerwa muri Africa butanga umusaruro n’ahandi ku isi kuko hari na bimwe mu bice bimugize (Sophia) byakorewe i Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuri we, ngo iyi ni intangiriro gusa. Avuga ati: "Nizeye ko dufatanyije, abantu na za robot, twagera ku byiza byinshi n’imibanire myiza ku isi".

Sophia akoresha ikoranabuhanga rya ’artificial intelligence’ rituma ku kigero runaka abasha kumenya, kumva, kuvuga, gusubiza, kugenda no gutekereza ku rwego rugereranyije, nk’abantu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Andika ubutumwa NITWA AUGUSTIN NDI KU MUGERA INYAMASHEKE NUMIWE KABISA IBYA SOPHIA BYANTAGAJEPEEE!!.

    - 16/05/2019 - 16:05
  • ######

    Andika ubutumwa NITWA AUGUSTIN NDI KU MUGERA INYAMASHEKE NUMIWE KABISA IBYA SOPHIA BYANTAGAJEPEEE!!.

    - 16/05/2019 - 16:05
Tanga Igitekerezo