Kigali: Abakiri bato bagaragaje ubuhanga mu gukora ’Robots’

Ubwo hasozwaga bwa mbere ihuriro ry’abanyeshuri bigishijwe gukora ‘Robots’, bagaragaje ko bifitemo ubuhanga budasanzwe, hasabwa ko bakwitabwaho cyane bakazaba ahazaza h’ikorwa rya ‘Robots’ mu Rwanda.

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018 nibwo hasojwe ‘Robotics Camp Rwanda 2018’, ihuriro ryari rimaze ibyumweru 3 rihuza abanyeshuri 40 (abahungu 18, abakobwa 20) baturutse mu bigo 20 by’amashuri yisumbuye binyuranye byo mu gihugu. Ryaberaga muri Lycée de Kigali mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

‘Robotics Camp Rwanda 2018’ yateguwe na Banki ya Kigali, agashami kayo k’ikoranabuhanga (BK TecHouse ). Abanyeshuri bafashwaga n’abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baturutse muri Massachusetts Institute of Technology (MIT).

Ubwo iri huriro ryasozwaga, abanyeshuri bagaragaje ibyo bashobora gukora nyuma y’ibyumweru 3 bahugurwa mu bijyanye no gukora ‘Robots’.

Abanyeshuri bigishijwe iby’ibanze mu gukora ‘Prototypes’ za Robots zishobora kwifashishwa bazereka inganda zikomeye kugira ngo zikorwemo ‘Robots’ zanyazo zishobora gutanga ibisubizo mu buzima bwa buri munsi.

‘Robots’ zakozwe n’abo banyeshuri zibanze cyane ku zikoreshwa mu buhinzi. Zarimo izikora akazi ko kubiba, kuhira, gusarura, gutera imiti mu myaka, ‘application’ zo gutera ifumbire n’ibindi binyuranye bijyanye n’ubuhinzi.

Regis Rugemanshuro, ukuriye BK TecHouse yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’abo bana. Yavuze ko bose benda kurangiza amashuri yisumbuye bityo ko bamwe bashobora kuzavamo aba ‘engineers’ mu bijyanye no gukora ‘Robots’. Rugemanshuro yakomeje avuga ko ubufasha bagenera abo bana buzahoraho.

Rugemanshuro yakomeje avuga ko impamvu abanyeshuri bibanze mu gukora ‘Robots’ zigendanye n’ubuhinzi ari uko 70% by’Abanyarwanda bakora ibijyanye n’ubuhinzi ndetse kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’u Rwanda ugizwe n’ibikomoka ku buhinzi.

Obinna Ukwuani, washinze Exposure Robotics League niwe wari uyiboye abanyeshuri bo muri MIT bahuguraga abanyashuri bo mu Rwanda. Yavuze ko ubushake yabonanye abo bana budasanzwe.

Arber Bakalli, wo muri MIT yatangaje ko ikoranabuhanga na Siyansi mu Rwanda biri kugana aheza, asaba abanyeshuri bandi b’Abanyarwanda gukora nk’ibyo bagenzi babo bari muri iryo huriro bakoze.

Gloria Akimana, umunyeshuri waturutse muri Nyanza Technical School yatangarije New Times dukesha iyi nkuru ko ihuriro bamazemo ibyumweru 3 ryabafashije gutekereza cyane no kureba kure bakabasha kuba bahanga ikintu cyafasha igihugu muri rusange.

Shammah Irakoze, wo muri Lycee de Kigali yatangaje ko akomeje kubona amahugurwa menshi ashobora gukora ‘Robot’ ya nyayo mu gihe cy’umwaka umwe.

Fabrice Shema w’imyaka 17, na we waturutse muri Nyanza Technical School Nyanza yagiriye inama bagenzi be kwiyumvamo ko bashoboye.

Muri Nyakanga abanyeshuri 7 biga mu mashuri yisumbuye byo mu Rwanda bahatanye ku nshuro ya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Robots ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.. Bagiyeyo nyuma yo gukora ’Robot’ ifata amazi ikamenya amabi n’ameza, ikayatandukanya, ameza ikayabika. Begukanye umwanya wa 68 mu bihugu 163 byaryitabiriye.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitwa FIRST Global Challenge ritegurwa n’umuryango udaharinira inyungu witwa FIRST Global. Ribera i Washington DC muri Amerika.

Berekana ibyo bahuguwe

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi (ubanza i bumoso) ni umwe mu bari baje kureba ubumenyi abanyeshuri bungutse mu byumweru 3 bamaze bahugurwa mu gukora ’Robots’

Imwe muri ’Robots’ zakozwe n’abo banyeshuri

Iyi ni ’Robot’ yafasha abahinzi mu gusarura

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo