Jack Ma aregura, Ali Baba yashinze itangire ibihe bishya

Jack Ma umuyobozi mukuru akaba na nyiri kompanyi izwi cyane ya Ali Baba biteganyijwe ko yegura kumwanya we uyu munsi kuwa kabiri, ni intangiriro y’ibihe bishya muri iyi kompanyi.

Yayitangije mu 1999 ayigeza aho uyu munsi ari imwe muri kompanyi nini ku isi mu bucuruzi kuri Internet.

Jack Ma yaguye izina rye rigera hanze y’Ubushinwa, azwi nk’umwe mu bantu bakomeye cyane bakora ubushabitsi ku isi.

Daniel Zhang usanzwe ari umuyobozi wa Ali Baba biteganyijwe ko ari we uzamusimbura nk’umuyobozi mukuru.

Ali Baba ni kompanyi ubu ifite agaciro ka miliyari $480, Jack Ma niwe mugabo ukize kurusha abandi mu Bushinwa, Forbes ivuga ko umutungo we bwite ubarirwa kuri miliyari $38.

Araba ariwe muntu wa mbere mu bashinze kompanyi zigakomera mu Bushinwa weguye muri kompanyi ye.

Rebecca Fannin wanditse igitabo kuri Ali Baba yatangaje ko bikomeye cyane gusimbuza umuntu nka Jack Ma muri iyi kompanyi.

Ati: "Ni umuntu wihariye udasanzwe. Ni Steve Jobs wo mu Bushinwa."

Jack Ma ni inde?

Mu 2017 ubwo yari mu Rwanda yavuze ko urugendo rwe ruva kure hagoye ariko rushoboka no ku muntu wundi wese ugize intego yiha akayikurikira.

Yavukiye mu muryango ukennye mu burasirazuba bw’Ubushinwa, akazi ka mbere yakoze ni ukwigisha.

Mudasobwa ye ya mbere yayiguze afite imyaka 33, atungurwa no kubona nta nzoga yo mu Bushinwa yabonye ubwo yari ashakishije kuri Internet ijambo "inzoga".

Nubwo nta bunararibonye buhagije yari afite, mu nzu nto yakodeshaga niho yatangiriye kompanyi ya Ali Baba we na bamwe mu nshuti ze bagakora ubucuruzi kuri Internet.

Ntabwo ari ubwa mbere yari agerageje gutangira umushinga ariko ntibikunde.

Duncan Clark wanditse igitabo kuri Jack Ma avuga ko iyi yari inshuro ya gatatu agerageza.

Ati: "Yabonye ko Internet itanga ikizere hakiri kare, ariko byamufashe igihe kubona imodoka izajya imufasha."

Ali Baba yarakuze iva ku isoko ryo gucuruza no kugura kuri Internet ihinduka uruganda runini rw’ubushabitsi kuri internet, igera no mu gutanga ubufasha mu by’imari, n’ibyitwa ’artificial intelligence’.

Inzozi ’zidashoboka’ yazihinduye impamo

Bwana Clark avuga ko Bwana Jack atari umuhanga mu by’ikoranabuhanga cyangwa imari, ariko yafashijwe cyane n’ibintu bibiri; ubumuntu bwe n’icyerekezo yihaye.

Ati: "Uko abaho n’uko abana n’abandi ni kimwe mu bigize ubuyobozi bwe, ikindi ni ubushobozi bwe mu kumvikanisha icyo avuga yaba mu bakozi, abakiliya ndetse n’abo bafatanyije."

Uyu mwanditsi yahuye bwa mbere na Jack Ma mu myaka 20 ishize, avuga ko icyo gihe yavugaga ko ashaka ko Ali Baba iba muri kompanyi 10 za mbere zo kuri internet ku isi mu gihe cy’imyaka 10.

Bwana Clark agira ati: "Byari nk’inzozi zidashoboka mu buryo bumwe ariko yabashije kumvisha abantu ko bishoboka". Jack Ma yabigezeho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangiye gushyigikira ikitwa ’996 system’ aho abakozi biteganywa ko bajya bakora amasaha 12 ku munsi bagakora iminsi 6 mu cyumweru, ingingo ishyushye ubu mu biganiro mu Bushinwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo