Iron Dome: Uko ubwirinzi bwa misile bwa Israel bushwanyaguza ibisasu birashwe

Imirwano ikomeye itaherukaga kuboneka mu myaka myinshi hagati ya Israel na Gaza ubu iri gutuma haboneka amashusho akomeye y’ibisasusu binyuranamo mu kirere.

Igisirikare cya Israel kivuga ko intagondwa z’Abanye-Palestina zarashe rokete zirenga 3000 kuri Israel mu gihe cy’icyumweru gishize.

Ariko hafi 90% y’izo rokete zashwanyujwe n’ubwirinzi bwa za misile buzwi nka ’Iron Dome missile defence system’ zitaragera aho zirashwe, nk’uko ingabo za Israel zibivuga.

Iron Dome yakozwe by’umwihariko ngo ikingire ibintu biturika birasiwe bugufi.

Ubu buryo bufite inkomoko mu ntambara Israel yarwanye n’abarwanyi ba Hezbollah bo muri Liban mu 2006.

Icyo gihe ibisasu bya rokete byarashwe muri Israel - byangiza byinshi cyane, bitera abantu benshi guhunga n’abandi babarirwa muri za mirongo barapfa.

Nyuma y’ibyo Israel yavuze ko igiye gukora uburyo bushya bukoresha za misile bwo kwirinda akaga nk’ako.

Uruganda rwa Israel Rafael Advanced Defense Systems na Israel Aerospace Industries, hamwe na bumwe mu bufasha bwa Amerika, bakoze ubuhanga bwa Iron Dome itangira gukora mu 2011.

Iron Dome, ifatwa nka bumwe mu buryo buteye imbere cyane bwo kwirinda ibisasu ku isi, ikoresha za radar mu kubona no gushwanyaguza ibintu birashwe mbere y’uko bigira icyo byangiza.

Ubu buryo bukora mu bihe byose by’ikirere, bubasha kurwanya ibisasu byose birasiwe bugufi nka za rokete zirashwe ziturutse muri Gaza.

Iron Dome yari ihenze cyane kuyikora, ariko abayikoze bo bavuga ko ikwiye agaciro ifite kuko ifite ikoranabuhanga ribasha gutandukanya misile zishobora kugwa ahatuwe cyane n’izitahagera.

Mu kanya gato cyane, imbunda ziri hamwe n’izishobora kwimurwa zihita zirasa misile zo gushwanyaguza ikintu cyose iryo koranabuhanga rizeretse ko kiri kuza kandi giteye inkeke.

Imyaka irenga 10 kuva Iron Dome zitangiye gukoreshwa, Israel ubu ifite izigera ku 10.

Izi zashyizwe ahanyuranye mu gihugu, buri imwe ifite imbunda nini eshatu cyangwa enye zishobora kurasa misile 20 icya rimwe zo gushwanyaguza ibirashwe.

Mu cyumweru gishize, umuvigizi w’igisirikare cya Israel Lt Col Jonathan Conricus yagize ati:

"Umubare w’abanya-Israel bari kuba barapfuye wari kuba uri hejuru cyane iyo hataba Iron Dome, zakijije ubuzima nk’uko zabikoze buri gihe."

Gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko abarwanyi bo muri Gaza muri iki gihe bari kohereza rokete nyinshi cyane mu buryo bwo kunaniza no kunyuranyiriza Iron Dome.

Ibi bituma ubu hibazwa aho ubushobozi bwazo bugarukira.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo