Inzitiramubu zikorerwa mu Rwanda zigiye kugera ku isoko

Ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda rugiye gushyira ku isoko inzitiramibu zakorewe mu Rwanda. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu nzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri uku kwezi kwa mbere, izisaga miliyoni 3,5 zakorewe mu Rwanda.

Mu Rwanda, hashize amezi 4 hatangiye uruganda rukora inzitiramibu ruherereye i Masoro mu gice cyahariwe inganda.

Umuyobozi w’uru ruganda rukora inzitiramibu rwa LTC YAMEI RWANDA LTD Gaga Nzaramba avuga ko buri munsi uruganda rukora inzitiramubu zisaga ibihumbi 16.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Maraliya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi avuga ko mu myaka 2, Leta y’u Rwanda yatumizaga hanze, inzitiramibu nyinshi bigatuma igihugu gitakaza amadevise menshi.

Muri uku kwezi kwa mbere abaturage bagiye guhabwa inzitiramibu nshya zirimo n’izakorewe mu Rwanda.

RBC igaragaza ko ubusanzwe abaturage bahabwa inzitiramibu mu myaka 2 cyangwa 3.

Leta itumiza hanze inzitiramibu miliyoni 7 hagakoreshwa amadorari y’Amerika Miliyoni ziri hagati ya 15 na 17, aho inzitiramubu imwe igura amadorari ari hagati ya 3,5 n’amadorari 4.

Muri uku kwezi kwa mbere inzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri zo izigera kuri miliyoni 3,6 zakorewe mu Rwanda.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo