Instagram mu igerageza ryo kutagaragaza umubare wa za ’likes’ mu kurinda abantu ’igitutu’

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram ruri kutagaragaza abakunze (cyangwa ’likes’) ibyo abarukoresha barushyizeho mu bihugu byinshi, birimo Australia n’Ubuyapani, mu rwego rwo gukura igitutu ku barukoresha.

Iki gikorwa cy’igerageza cyatangiye kuri uyu wa kane, gisobanuye ko abakoresha Instagram babona izina ry’umuntu "n’abandi" ("and others") munsi ya ’post’ kuri Instagram, aho kugaragaza umubare w’abantu bakunze icyo yashyize kuri Instagram.

Uwagize icyo atangaza kuri Instagram we ashobora gukomeza kubona umubare w’abakunze ’post’ ye cyangwa ibyo yatangaje.

Hari impungenge ko imbuga nkoranyambaga zishobora kugira uruhare mu gutuma urubyiruko rwisuzugura ndetse rukumva ko ntacyo rushoboye.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Instagram nabwo yatangije igerageza nk’iri muri Canada.

Ubuyobozi bwa Instagram bwabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iri gerageza rishya riri gukorerwa muri Australia, New Zealand, Ireland, Ubutaliyani, Ubuyapani na Brezili.

Mia Garlick ukuriye igenamigambi muri kompanyi ya Facebook ari nayo yaguze Instagram muri Australia na New Zealand, yasohoye itangazo agira ati:

" Twizeye ko iri gerageza rizakuraho igitutu giterwa no kwibaza ngo ’post’ izakundwa inshuro zingahe, noneho bigatuma ahubwo umuntu asangiza abantu ibyo we akunda".

Madamu Garlick yongeyeho ko intego ari ugutuma abakoresha uru rubuga bagabanya guhangayika bibaza ibyo baza kuvugwaho, no kureba "niba iyi mpinduka ishobora gufasha abantu kugabanya kwita kuri za ’likes’ ahubwo bagashishikazwa no kuvuga inkuru yabo".

Instagram ivuga ko iri gerageza nta ngaruka rizagira ku mikorere y’abakoresha uru rubuga mu buryo bw’ubucuruzi, nko mu kugenzura ingano yabwo.

Kandi abakoresha Instagram bashobora nubundi kubona urutonde rw’abakunze ’post’ y’abandi bantu bapyonze kuri iyo ’post’.

Ubwo ubu buryo bw’igerageza bwatangizwaga muri Canada, Adam Mosseri ukuriye Instagram yavuze ko intego yari ukugabanya umuhangayiko abakoresha uru rubuga bagira mu guhatanira umubare wa za ’likes’ icyo batangaje kiza kugira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo