Indi virusi ifite ubukana ngo igiye gukwirakwizwa ku isi

Mu gihe igitero cy’ikoranabuhanga cya Virusi ba barushimusi bagabye kuri mudasobwa ziherereye mu bihugu bigera kuri 150 kitararangira, hatangajwe ko hari ikindi gikaze kukirusha gishobora kuba kigiye kugabwa kandi kikazaba gifite ubukana bukomeye.

Kugeza ubu Virusi yitwa WannaCry imaze koherezwa muri mudasobwa zigera kuri 300.000 zo mu bihugu 150.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017, inzobere zo mu kigo cy’ubwirinzi bw’ibitero by’ikoranabuhanga cyitwa Proofpoint cyatangaje ko hari ikindi gitero gikomeye kigiye kugabwa kandi nacyo kikazaba kigamije gusaba amafaranga ba nyiri za mudasobwa zizaba zinjiwemo n’iyo virusi yitwa Adylkuzz nkuko inkuru dukesha France Info ibitangaza.

Proofpoint yatangaje ko Adylkuzz izarangwa no guca intege mudasobwa yinjiyemo, igatangira gukora ku muvuduko mucye cyane. Nicolas Godier, umwe mu nzobere zo muri iki kigo yatangaje ko iki gitero gishobora kuba cyaratangiye kugabwa ku itariki 2 Gicurasi 2017 cyangwa se tariki 24 Mata 2017 nanubu ngo kikaba kikiri mu nzira.

Godier yongeye ko iki gitero aricyo kizaba gikomeye cyane ugereranyije nicya virusi ya WannaCry. Robert Holmes na we ukora muri Proofpoint yatangaje ko binashoboka ko hari mudasobwa zaba zaratangiye kwinjirwa na Adylkuzz.

Inzobere zo muri Proofpoint zatangaje ko iki gitero nacyo kizagabwa kuri mudasobwa zikoresha Operating system ya Windows zidafite ubwirinzi nkuko virusi ya WannaCry yabashije kwinjira.

Virus ya WannaCry cyangwa WannaCrypt yoherezwa muri mudasobwa y’umuntu, ikangiza imikorere yayo, bigasaba kubanza kwishyura amadolari 300 kugira ngo nyirayo yemererwe kuyifungura no kugira icyo ayikoreraho. Iyo imashini imaze kwinjirwa n’iyi virus, iyikwirakwiza no mu zindi ziri ku murongo umwe (Une fois la première machine infectée, il se propage à l’ensemble du réseau sur lequel il est connecté, paralysant ainsi tous les ordinateurs dont il chiffre les fichiers).

WannaCrypt ngo yakozwe n’ikigo cya NSA (National Security Agency ) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. NSA yakoze iyi virusi iyita EternalBlue. Icyo gihe ngo yashakaga kwinjira muri porogaramu z’uruganda rwa Microsoft zagaragazaga intege nke. Muri Mata uyu mwaka itsinda ry’abajura mu by’ikoranabuhanga ryitwa Shadow Brokers, ryigambye kuba ari ryo ryakwirakwije iyi virusi nyuma yo kuyiba ariko mu minsi yashize hanavuzwe ko ishobora ahubwo kuba yarakwirakwijwe n’itsinda ryo muri Koreya ya Ruguru ryitwa Lazarus.

Inkuru bijyanye:

Abanyarwanda beretswe uburyo bwo kwirinda Virusi iri gukwirakwizwa mu isi

Ibyo wamenya ku bitero by’ikoranabuhanga byagabwe ku bihugu 99

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo