Indege ya Boeing 737 Max yagize ikindi kibazo gishobora gutinza kongera kuguruka kwayo

Abagenzuzi b’ib’ijyanye n’indege n’ingendo zazo bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ko batahuye igishobora kuba ari inenge nshya mu ndege ya Boeing 737 Max isanzwe iri mu bibazo.

Bavuga ko iyo nenge ishobora gutuma iyi ndege itinzwa kongera kwemererwa kuguruka by’igerageza.

Urwego rwa Federal Aviation Administration (FAA) rugenzura ingendo z’indege rw’Amerika, rwatangaje ko rwatahuye "igishobora guteza ibyago" mu ngendo z’igerageza za Boeing 737 Max.

Ariko uru rwego rwirinze guhishura amakuru arenzeho kuri iyo ngingo.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa 737 Max - ya mbere yaguzwe cyane mu zikorwa na kompanyi Boeing - yabujijwe kongera kuguruka mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Hari nyuma y’impanuka ebyiri mu gihe cy’amezi atanu - iya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yaguyemo abantu 157 n’iya Lion Air yo muri Indonesia yahitanye abantu 189.

Kompanyi Boeing ikora indege ubu iri kuvugurura uburyo (software) bwa mudasobwa burinda indege gukwama - ubu buryo bukaba ari bwo buri kwibandwaho n’abakora iperereza.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ikigo cy’ubugenzuzi bw’indege cya FAA cyatangaje ko kiri gutahura ibyago bishobora guterwa n’amavugurura Boeing iri gukora.

FAA ivuga ko "iherutse gutahura igishobora guteza ibyago kandi Boeing igomba guhindura".

Mu kwezi gushize kwa gatanu, ikigo FAA cyasobanuye ko kwemeza ayo mavugurura ku ndege ya 737 Max bishobora kuba mu mpera y’uku kwezi kwa gatandatu.

Ibyo byari gutuma iyi ndege ishobora gutangira ingendo z’igerageza mu ntangiriro y’ukwezi gutaha kwa karindwi.

Ku ikubitiro, hari hari icyizere muri za kompanyi z’indege ko Boeing 737 Max yakongera kuguruka kuri iyi mpeshyi.

Ariko iyo ngengabihe yigijwe inyuma ishyirwa mu mpera y’uyu mwaka - na mbere y’itangazwa ry’aya makuru mashya.

Ibiro ntaramakuru Reuters ni byo byatangaje bwa mbere aya amakuru y’iki kibazo kindi kuri iyi ndege.

Byatangaje ko mu gikorwa cy’ikerageza cyigana umupilote cy’ikigo FAA ubwo ubu buryo bwo kurinda indege gukwama bwarimo gukoreshwa, byafashe igihe kirekire kurusha icyari cyitezwe ngo umupilote yongera ashobore kuyobora indege.

Andi makuru avuga ko icyo kibazo gifitanye isano n’ubushobozi bwa za mudasobwa z’iyi ndege, no kumenya niba ububiko bw’amakuru bwa mudasobwa bufite umwanya uhagije wo kwakira amakuru.

Ubuyobozi bwa Boeing bwavuze ko "buri gukorana bya hafi na FAA ngo indege ya Max isubire gukora mu mutekano" ndetse ko bwizeye ko ivugurura rya ’software’ rizakemura ikibazo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo