Impamvu zishobora gutuma Gaz ishira vuba kurusha uko bisanzwe

Bamwe mu bateka kuri gaz baravuga ko muri iki gihe irimo kubashirana vuba nyamara batayikoresheje birenze urugero basanzwe bayikoreshamo.
Aba barimo uwitwa Mukashyaka utuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, winubira kuba yaraguze gaz y’ibiro 12 ku itariki ya 28 Werurwe 2019 agatungurwa n’uko ngo yashize ku itariki 10 Mata 2019.

Ati “Nta bintu bidasanzwe natetse, ariko sinumva impamvu gaz yanshiranye itaramara n’ibyumweru bibiri, kandi ubusanzwe ntabwo ijya ishira itamaze byibura ibyumweru bitatu”.

Umwe mu bacuruza gaz witwa Sam avuga ko atari Mukashyaka wenyine wamubwiye iby’iki kibazo, kuko ngo hamaze kuza abantu batatu binuba bavuga ko baguze gaz ituzuye.

Uyu mucuruzi nawe avuga ko atazi impamvu abakiriya be barimo kumubwira ko gaz yashize vuba, nyamara ngo batajyaga bamubwira iby’iki kibazo.

Kigali today dukesha iyi nkuru yegereye umwe mu batekinisiye b’Ikigo gicuruza gaz mu Rwanda, Habintwali Venuste asobanura impamvu eshatu zitera gaz gushira vuba mu gihe umuntu atateganyaga.

Kuba icupa ridafunze neza

Habintwali avuga ko hari igihe gaz iba irimo guhita bitewe n’uko umunwa w’icupa udafunze neza. Ati “Kugira ngo ubimenye neza ko itarimo guhita uzasukeho amazi, hahita haza ifuro rikwereka ko irimo guhita ariko iyo itarimo guhita iryo furo ntabwo riza.

Avuga ko ayo mazi nta kibazo ateza mu gihe umuntu yifuje guhita acomeka umugozi ujyana gazi mu mashyiga kugira ngo atangire guteka.

Kudafunga gazi haba ku icupa no ku mashyiga

Ni byiza ko umuntu urangije guteka kuri gaz, agomba kwibuka kuyifunga haba ku mashyiga haba no ku icupa ubwaho, kugira ngo yizere ko nta na hamwe ishobora kumenera.

Umuntu wese ugiye gutekesha gaz, ku icupa ni ho hantu hambere agomba gufungura, nyuma agafungura ku mashyiga yabanje guterekaho inkono.

Kugura gaz ituzuye

Indi mpamvu Habintwali akomeza asobanura ituma umuntu ashirirwa na gazi vuba kandi atayikoresheje cyane, ngo iraterwa n’uko hari igihe ayigura ku mucuruzi wayo yabanje kuyikoreshaho.

Ati " Hari abantu barangura gaz bakabanza kuyijyana mu ngo zabo kuyitekesha, iyo gaz yamara kuvaho ibiro nka bitatu cyangwa bine umucuruzi wayo akayigarura, akayigurisha ku mukiriya amubeshya ko yuzuye”.

Ati Ni byiza ko uwo mucuruzi yaba afite umunzani akabanza kugupimira ibiro birimo kugira ngo utware igicuruzwa cyuzuye, kandi nawe muguzi ugomba kuba wifitiye mubazi (compteur), hano tuyigurisha amafaranga ibihumbi umunani cyangwa icumi”.

Gukonja kwa gaz, umuntu agakeka ko yashizemo

Habintwali avuga ko ikindi kibazo ngo kidakunze kubaho cyane ari igihe ku munwa w’icupa rya gaz haba hakonje cyane, bigatuma gaz yo hejuru(hegereye umunwa w’icupa) ivura igahinduka barafu ntisohoke mu icupa.

“Icyo gihe umuntu agira ngo gaz yashize mu icupa kandi wenda iba ikirimo nyinshi, ariko icyo nabwira abakoresha gaz bose, ni uko kugira ngo ubimenye neza ugomba kuryamisha icupa ukongera ukaryegura, hanyuma ugacana ukareba”.

Habintwali akomeza yibutsa abantu uburyo bakwiriye kwirinda impanuka zituruka kuri gaz.

Ati “mu minsi ishize nagiye ku Kacyiru kureba icyateye umuntu umwe gutwikwa na gaz mu rugo rwe, nsanga igikoni cye gifunganye kitageramo umwuka uhagije”.

“Nasanze umugozi uvana gaz mu icupa waravunikiye (waracitse) ahantu ufatanira n’ishyiga, bitewe n’uko bawukubaga ku gikuta. We yagiye gucana gaz iramuturikana iramutwika kuko yari isohokeye mu gikoni gifunganye kandi gishyushye cyane”.

Habintwali avuga ko uwo muntu atari guhura n’impanuka iyo aza kubanza gufungura icyo gikoni hakinjiramo umwuka uhagije.

Ikindi kiri mu byateye iyo mpanuka ngo ni uko batafungaga gaz ku munwa w’icupa ahubwo bayifungiraga ku mashyiga gusa. Ati “iri naryo ni ikosa, ugomba kuhafunga hombi mu gihe urangije guteka”.

Si byiza kujyana umuriro mu gikoni kirimo gazi, haba kujyanayo imbabura, haba kurasirayo umwambi w’ikibiriti cyangwa kuhanywera itabi, kuko agashashi gato iyo gahuye nayo hatagera umwuka uhagije ngo bibyara inkongi y’umuriro.

Habintwali akomeza avuga ko ubucuruzi bwa gaz bukeneye abafashamyumvire, kugira ngo bukorwe mu buryo budateza ibyago abayikoresha.

Ati “ Twe dufite ibikoresho byereka umukiriya ko tumuhaye ibyuzuye, turacuruza tukanasobanurira abakiriya bacu, ariko ntabwo dufite ububasha bwo gutegeka abandi bayicuruza kuri ‘detaye’(details) gutunga umunzani wo gupimira abakiriya mbere y’uko bayitanga”.

“ Hari ubumenyi n’ibyangombwa birimo umunzani umucuruzi wa gaz agomba kuba agaragaza mbere yo kuyicuruza, kugira ngo bikumire impanuka ku bantu bose bazayigura”.

Mu kiganiro Kigali today yagiranye n’Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien avuga ko nta mabwiriza Leta irashyiraho y’uburyo gaz igomba gucuruzwa ndetse n’ibyangombwa uyicuruza agomba kuba yujuje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo