Impamvu 5 Ubucuruzi bwawe bugomba kugira urubuga rwa interineti

Nubwo waba ufite ubucuruzi buciriritse, ukwiye kugira urubuga rwa internet (website) kugirango uzamure izina ry’ubucuruzi bwawe.

Muri iyi minsi ubucuruzi bwose bushishikarizwa kugira urubuga rwa internet kuko bitagihenze kandi ntabwo ari ngombwa ko rwiyemezamirimo arwikorera. Hari ikigo cyitwa The Click kibizobereyemo kibigufashamo kandi ku giciro kinogeye buri wese. Gushyira ibicuruzwa byawe ku rubuga rwawe rwa internet bituma wamamaza ibicuruzwa n’ibikorwa byawe ku buntu, amasaha 24 kuri 24.

Gushyira ibicuruzwa byawe ku rubuga rwawe rwa internet ntabwo bivuze ko uhita ubona abaguzi nubwo nabyo bibaho, ahubwo bituma ibicuruzwa n’ibikorwa byawe bimenyekana kurushaho kandi bikongera n’umubare w’abaguzi bejo hazaza.

Ufite impugenge ko urubuga rutatuma ubucuzi bwawe butera imbere?

Dore impamvu 5 buri bucuruzi bwose bukeneye urubuga rwa interineti:

1. Aba guzi bawe bahazaza bagomba kumenya ubucuruzi bwawe ubu

Uko igicuruzwa cyawe gikomeza guca mu maso y’abaguzi, niko bagikunda kandi bakanakimenya kurushaho.

2. Ubucuruzi bukorewe ku rubuga rwa interineti butwara igihe gito

Nkuko ufite byinshi byo gukora, tekereza ko nabaguzi bawe ariko bimeze. Gutekereza gutya biragutera kubororehereza uburyo babonamo ibicuruzwa byawe bitabatwaye umwanya munini.

3. Kumenya ibivugwa ku bicuruzwa byawe

Kuba ibicuruzwa byawe biri ku rubuga rwa interineti bituma abantu bisanzura bakabivugaho. Ababikunze barabigaragaza ndetse nababigaya bakabigaraza bityo ukamenya ibyo abaguzi bawe bifuza nuko ukaba aribyo ubaha.

4. Kumenyekana vuba

Iyo ucururiza ku rubuga rwa interineti, bivuzeko umenyekana cyane kandi mugihe gito bitewe nuko muri iki gihe umubare munini w’abantu umara umwanya munini ku mbuga zitangukanye zirimo imbuga nkoranyambaga. Bigatuma rero ibicuruzwa byawe bimenywa nuwo mubare munini w’abantu basura imbuga cyange.

5. Gukoresha abakozi bake

Iyo ibicuruzwa byawe biri ku rubuga rwa interinetoi nta mpamvu zo kugira abakozi benshi. Abakozi bake bakurikirana ubucuruzi maze bigatuma amafaranga wishyura abakoze benshi aba inyungu y’ubucuruzi bwawe.

Waba wifuza guteza imbere ubucuruzi n’ibikorwa byawe? Gana ikigo cy’ikoranabuhanga THE CLICK Ltd kigufashe kukubakira urubuga rwa interineti(website) rugezweho. Twandikire kuri [email protected] / [email protected] cyangwa uhamagare kuri 0788627501 / 0788496824.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo