Imbuga nkoranyambaga mu buzima bwa muntu

Murandasi (internet) iri kugenda irushaho kwiganza mu buzima bwa buri munsi bw’ikiremwamuntu no mu mikorere yose ye kandi mu buryo bushingiye ku muvuduko udasanzwe n’ikigero cyo kwibeshya kiri hasi cyane.

Utekereje murandasi ntabura kwibuka imbuga nkoranyambaga zitandukanye, dore ko abenshi arizo dukoresha cyane haba mu kwimenyekanisha, gutanga ibitekerezo, kwamamaza n’ibindi byinshi.

Nyamara icyo benshi tutajya dutekerezaho cyane kandi aricyo cy’ingenzi cyane mu rwego rwo gukoresha neza izo mbuga nkoranyambaga ni ibibera inyuma y’izo mbuga nkoranyambaga mu biro bikuru byazo. Ibiberayo ni ubwiru bukomeye kandi butangaje gusa si ibanga ahubwo nuko benshi tutabyitaho.

Iyo upakuruye (Downloading) serivise ya Facebook, Twitter, Instagram n’izindi, kugira ngo uzikoreshe mbere ya byose ubanza kwemera amabwiriza n’amategeko atagira uko angana, benshi tutirirwa tunasoma ya ba nyiri izo mbuga. Ukimara kuyemera, ukaniyandikisha ako kanya muri facebook, twitter, instagram, youtube n izindi nyinshi haba haremwe undi wowe mushya wo kwigwaho buri munsi, buri hose no muri buri kimwe cyose.

Wowe kanaka umaze gutanga umwirondoro wawe, aho utuye, igihe wavukiye, icyo ukora n’ibindi; uhita utangira guhuzwa n’abandi bari kur’izo mbuga mufite ibyo muhuje kandi uko ukomeza kuzikoresha niko uba ugenda uzikingurira amarembo yo kwinjira mu buzima bwawe cyane cyane ku gice cy’amarangamutima.

Kuva igihe utangiye kuzikoresha kuzageza igihe uzahagarikira kuzikoresha buri munsi harebwa kandi hakabikwa mu buturo bwazo bw’ ikoranabuhanga ngo wowe kanaka wandikiranye na nde? Warebye ifoto ya kanaka igihe kingana gutya, ese wayikunze, wifashe se? Cyangwa wayanze. Wasomye ibi na biriya igihe kingana gutya, wabikopiye se? Wabisangije abandi se? Ese innuti zawe wabisangije zabisangije abandi ku kigero kingana gute? Ese bihuriye he n’ibindi wakunze byabaye mu gihe cyashize, bihuriye he n’ ibiri kuba haba ku isi yose n’ aho uri ?

Ntacyo badakurikirana kuko bamenya n’ aho wagiye. Ese ni kuri sitade amahoro cg ni muri resitora cg ishuri? Ibyo byose n’ibindi byinshi tutarondoye birabikwa, bigasuzumwa n’imashini zizi ubwenge zikamenya ngo ubikora kangahe mu gihe kingana gute? Mu rwego rwo kuzabasha kugusesera wese.

Iyo bamaze gusuzuma rero ibyo byose ukunda gukora n aho ukunda kujya n’abo mubikorana baguhuza n’abandi nkawe bakora nk’ ibyawe mu rwego rwo gusesera amarangamutima yawe ngo bayigarurire ndetse bayemeze neza ko koko "Uri aho ugomba kuba uri, aho uzavuga bakakumva, ndetse bakakwemera kuko mwumva ibintu kimwe".

Iyo ibyo byamaze kwirema mu bwonko bwawe nibwo utangira kumaraho umwanya, uko umaraho umwanya munini niko ya mahame muhuriyeho arushaho gushinga imizi muri wowe abo mutumva kimwe ibintu ukababonamo abanzi cg se ikibazo dore ko uba unafite uburenganzira bwo kubigizayo. Uko niko ubuhezanguni butangira gahoro gahoro, ni nako benshi batangira kubaho batitekerereza ahubwo ari ba nyamujya iyo bigiye cyangwa se ba rukurikira abandi kuko bari mu ikoraniro runaka rizwi bakumva baranyuzwe.

Ibice nuko biremwa, maze tugatangira kumara igihe kinini kuri izo mbuga mu makoraniro yabo twumva ibintu kimwe duharanira ko ibyacu biruta ibya bariya za mbuga zikaba zibaye imashini za poropaganda zityo. Utazi ibyazo akazisanga ari imbata atabizi.

Impamvu nyamukuru rero ituma imbuga zikora zityo ni ugushyira imbaraga mu maboko ya bake, bazajya bagena uko gahunda z’isi zigomba kugenda naho abandi bakaba ibikoresho by’inyungu cyane cyane z’amafaranga n’ubuhangange buturuka ku kuba bazi byinshi kuri rubanda bo ubwabo bataniyiziho.

Wowe rero ukoresha imbuga nkoranyambaga ujye uhora uzirikana ko, uko uzikoresha cyane ariko zikumenya cyane kurenza yewe nuko uniyizi ndetse ni nako urushaho kuba umucakara wazo maze bikakugira igicuruzwa kiza kuri ba nyirazo. Ujye uzikoresha ukenga kuko ntizibagirwa, zigira inzika idashira, ntacyo zijugunya byose birabikwa kandi neza isaha n’isaha zagushyira ku karubanda cyangwa zikakugambanira abakomeye bakakugura.

Ugufiteho amakuru ahagije kandi yuzuye ndetse akurikirana neza aba agufiteho ububasha. Cunga amakuru uha imbunga nkoranyambaga na Murandasi muri rusange.

RUGABA Yvan, Umusomyi wa Rwandamagazine.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo