Icyogajuru InSight cyageze ku mubumbe wa Mars

Nyuma y’amezi atandatu y’urugendo rugera ku bilometero miliyoni 160 mu kirere, icyogajuru cy’abanyamerika cyageze ku mubumbe wa Mars.

Abashakashatsi b’abanyamerika bizeye ko icyo cyogajuru InSight kizakusanya amakuru yimbitse ku miterere y’uwo mubumbe. InSight gipima ibiro 360 kandi mu kucyubaka cyatwaye akayabo ka miliyari y’amadolari.

Iki cyogajuru kizamara amezi atatu gifata amafoto, kiyohereza ku isi kugira ngo abashakashatsi b’ikigo cya NASA babanze kwiga imiterere y’ubutaka bwo ku mubumbe wa Mars nkuko tubikesha Ijwi rya Amerika. Nyuma yaho, kizatangira gupima ingufu z’imitingito ihaba ubushyuhe kimwe n’imihindagurikire y’ibihe byaho.

Hateganijwe kandi ko icyo cyogajuru kizacukura umwobo ku butaka bwo ku mubumbe wa Mars, gifate n’amafoto agaragaza imiterere y’ubujyakuzimu. Ibyo bizafasha abashakashatsi kumenya niba uwo mubumbe wa Mars ugizwe n’ubutaka busanzwe cyangwa se niba ari urutare.

Ni ku nshuro ya munani ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamigabane cy’Amerika NASA cyohereza icyogajuru kuri Mars.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • sinamenye bienvenue

    Nukuri abo bashakashatsi babanze barebe neza niba uwo mubumbe ufite imiterere mizima

    - 28/11/2018 - 10:12
  • Hirwa alain Pierrot

    sha bazapime neza pe gusa ikoranabuhanga rigeze kure

    - 28/11/2018 - 17:04
Tanga Igitekerezo