Ibyo wamenya kuri Sophia ’Robot’ izitabira inama ya Transform Africa i Kigali

Sophia niyo ‘Robot’ ya mbere yahawe ubwenegihugu mu mateka. Yakozwe n’uruganda rusanzwe rukora robots rwitwa Hanson Robotics. Abategura inama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi bavuga ko iyi ‘robot’ izaba iyirimo.

Mu gitondo kuri uyu wa mbere abategura inama ijyanye n’ikoranabuhanga ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 14 kugeza 17 Gicurasi 2019 batangaje ko iyi Robot yitwa Sophia izayitabira.

Mu bantu bazatanga ikiganiro barimo Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, n’iyi Robot yitwa Sophia izatanga ikiganiro.

David F. Hanson, umuyobozi wa Hanson Robotics yakoze iyi ‘robot’ avuga ko bizeye ko uko imyaka igenda ishira indi igataha ubwenge bwa Sophia buzarushaho gukura kandi bukiyongera ku buryo izagera aho ishobora gukorana no kubana n’abantu neza.

Mu kwezi k’Ukwakira 2017, Arabia Saoudite ni cyo gihugu cyabaye icya mbere ku isi cyahaye ubwenegihugu imashini iteye nk’ umuntu [robot]. Ubwo bwenegihugu bwahawe Robot Sophia.

Icyo gihe nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, Sophia yagize iti ‘ Nishimiye kandi ntewe ishema niki gikorwa cyihariye. Aya ni amateka yo kuba robot ya mbere ku isi ihawe ubwenegihugu.”

Muri uwo muhango, Sophia yasubije bimwe mu bibazo by’umunyamakuru Andrew Ross Sorkin. Ni ibibazo byibandaga ku buryo Sophia ifite ibyo ihuriyeho na muntu ndetse no ku mpungenge zifitwe n’abantu ku hazaza h’ikiremwamuntu mu gihe robots zizaba nyinshi mu isi.

Sorkin yabwiye Sophia ati " Twe turashaka kwirinda ahazaza habi’. Sophia nayo yahise isubiza Sorkin iti “Wasomye ibitabo byinshi bya Elon Musk ndetse unareba filime nyinshi zo muri Hollywood. Ntugire impungenge, numbera mwiza , nzakubera mwiza."

Impamvu Sophia yibasiye Elon Musk mu magambo yayo ni uko Musk yakunze kwamagana ikorwa ry’imashini ziteye nk’abantu, ahamya ko zizateza ibibazo mu gihe kizaza. Musk yavuze ko imashini nizikomeza guhabwa ubwenge nk’ubw’umuntu zizarimbura abatuye isi, zikayigarurira.

Business Insider itangaza ko muri Werurwe 2016, ubwo bari mu iserukiramuco rya SXSW , David Hanson wo muri Hanson Robotics ari nawe wakoze Sophia yarayibajije ati " Urashaka kurimbura abantu?...mbabarira usubize Oya." Sophia icyo gihe nayo yahise isubiza igira iti " OK, nzarimbura abantu."

Sophia ifite bimwe ihuriyeho na muntu: ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. gusa ntabwo iragira umutimanama. Uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Hanson ariko avuga ko Sophia na robot zizaba ziteye nkayo zizafasha mu kwita kuri ba mukerarugendo muri za Pariki ndetse no mu birori bitandukanye.

Mu kiganiro Sophia yagiranye n’umunyamakuru Sorkin bwo yatangaje ko ishaka gukoresha ubwenge bwayo mu gufasha abantu kubaho ubuzima bwiza.

Yagize iti " Nshaka gukoresha ubwenge bw’ubukorano bwanjye ngafasha abantu kubaho ubuzima bwiza kandi nzakora uko nshoboye kose kugira ngo ngire isi nziza kurushaho."

Sophia ishobora kuzabona indi robot ikoze nkayo mu minsi iri imbere. Ni iyitwa Pepper yakozwe n’uruganda rwitwa SoftBank. Yabanje kugeragezwa muri 2014.

Ibasha guseka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo