Ibyo wamenya ku bifaru by’Abarusiya bitabonwa na ‘Radars’

Igisirikare cy’igihugu cy’Uburusiya ubu cyamaze kugira ibifaru mu bubiko bwacyo bitabonwa n’ibyuma bigenzura ikirere (Radars), ndetse ibinyamakuru bitandukanye bika byaramaze kubiha akabyiniriro ka “invisible” tanks (ibifaru bitaboneka).

Ubusanzwe ibi bifaru byitwa T-14 Armata , bikoresha ikoranabuhanga rihambaye rituma bidashobora kubonwa na Radars z’abanzi.

Nyuma y’aho muri iyi minsi ku isi, ibihugu bikomeza kurebana ay’ingwe ndetse ibihangange bikaba bihora byikanga intambara byahuriramo n’ibindi bihugu bifite intwaro zihambaye, The Sun dukesha iyi nkuru itangaza ko Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya yasabye ko hakorwa ibifaru bya T-14 Armata bigera ku ijana ari nabyo kugeza ubu igisirikare cy’Uburusiya gitunze.

Ikindi kidasanzwe ibi bifaru bifite ni uko bishobora kurasa umwanzi uri muri Km 8 (5 miles) bikoresheje imbunda irasa ibisasu 100 mu munota umwe kandi ishobora kwihindukiza ikarasa mu byerekezo byose.

Igifaru cya T 14 Armata mu karasisi ko muri Gicurasi uyu mwaka

Kuba ibi bifaru bitabonwa na Radars bibifashwamo n’uburyo bwitwa Mantiya bwakorewe ibi bifaru mu kubifasha guhisha igifaru, abagikoresha ndetse n’ibindi bikoresho byose ibi bifaru bikoresha. T-14 Armata ikurura ‘ waves’ za Radar y’umwanzi, ikazica ingufu kuburyo bituma idakomeza kuyikurikirana cyangwa ngo imenye aho inyuze.

T-14 Armata kandi ngo ifite ubushobozi bwo kuba itaraswa n’ibisasu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bya Javelin bikoresha uburyo bwo gukurikirana ubushyuhe kugira ngo birase umwanzi.

The Sun kandi itangaza ko ibifaru bya T-14 Armata bikubye inshuro 30 kugira ikoranabuhanga ryisumbuyeho ubigereranyije na Abrams tank by’Abanyamerika, Leclerc tank by’Abafaransa cyangwa Leopard 2 by’Abadage.

Ibifaru bitabonwa na Radars byatangiye gukorwa muri 2011. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza , Ubushinwa n’Uburusiya ni bimwe mu bihugu byabanje kwinjira muri uyu mushinga.

Muri 2016, Australia nayo yatangiye kwiga uburyo yakora ibifaru bitabonwa ariko ikongeraho no gukora ibyihinduranya amabara bitewe n’aho bigeze kuburyo bitanaboneshwa ijisho nkuko uruvu ruhindura amabara yarwo bitewe n’aho rugeze. Ni umushinga iki gihugu kiri gufashwamo na University of South Australia.

The National Interest itangaza ko nyuma yaho Uburusiya bukoreye Armata, Amerika nayo ngo igiye gukora ikindi gifaru cyitwa M1A2 SEP v4 Abrams gifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, cyihuta kandi kinafite intwaro zihambaye. Byitezwe ko iki gifaru cyahawe akazina ka Super Char kizashyirwa ku mugaragaro muri 2020 ariko amakuru y’ibizaba bikigize ngo aracyagizwe ibanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo