Ibintu 6 byafasha umuntu ukoresha mudasobwa kwirinda umunaniro w’amaso

Abantu batandukanye kubera gukoresha mudasobwa akazi kabo ka buri munsi, bakayimaraho igihe kinini, bituma amaso ananirwa, ndetse bamwe bagahorana uburwayi bw’umutwe udakira. Hari ibintu bitandukanye wakora ukirinda izo ngaruka, akazi kagakomeza.

Dore bimwe mu bintu wakora bikarinda amaso yawe ububare nk’uko tubikesha urubuga rwa retrouver-une-bonne-vue-sans-lunettes.

1. Icara neza udahengetse umutwe cyangwa umubiri wawe. Imashini si byiza ko iba iteganye ku murongo ugororotse n’amaso yawe, yishyire hasi gato umere nk’uwunamye.

2. Urumuri rwa ‘screen’ ya mudasobwa yawe ntirukwiye guhindagurika. Ni byiza ko ukoresha urumuri rucye. Reba urundi rumuri ruturuka ku ruhande nko mu idirisya, itara cyangwa hanze ko narwo rutakuri mu maso, iyo ruhari amaso yawe aba ahanganye n’imbaraga z’imuri ebyiri. Ni bibi cyane ku maso yawe.

3. Wishyira mudasobwa hafi cyane y’amaso yawe, cyangwa kure cyane y’amaso yawe. Shyira mudasobwa mu kigereranyo cya santimetero45cm cyangwa 50cm uvuye ku maso yawe (niba utayarwara).

4. Reba niba amabara ari muri ‘document’ cyangwa ikindi wafunguye kuri mudasobwa yawe adakabije nayo uyagabanye, kuko birashoboka kuri mudasobwa.

5. Ntukavune amaso yawe usoma inyandiko nto, urugero ku nyandiko iri muri ‘font’ ya Times New Roman ntukajye munsi y’ikigero ‘size’ ya 12 cyangwa ngo ujye hejuru ya 14.

6. Mu mafunguro yawe, ntihakaburemo imboga n’imbuto nka karoti, imiteja n’izindi mboga rwatsi, kuko intungamubiri zazo zifasha cyane imikorere y’imitsi y’amaso.

Gukora imyitozo ngororamubiri, uhindukiza ijosi nabyo birafasha igihe umaze umwanya kuri mudasobwa, hamwe no gukaraba mu maso igihe wumvise utangiye kunanirwa kureba, ndetse no kubabara umutwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo