Habuze gato ngo indege ya Air Force One ya Trump ishye

Abakanishi 3 ba kompanyi ya Boeing bangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amadorali ndetse byashobokaga ko bateza inkongi y’umuriro kuri imwe mu ndege za Air Force One kubera uburangare bakoze ubwo bakoreraga ‘maintenance’ iyi ndege.

Iperereza ryagaragaje ko iki kibazo cyabayeho hagati ya tariki 1 Mata na tariki 10 Mata 2016 ubwo Air Force One yari iri gukorerwa ‘maintenance’ ahakorera kompanyi ya Boeing i San Antonio, muri Texas. Igice cyinjiza umwuka cy’imwe mu ndege (plane’s oxygen system ) zinakoreshwa na Donald Trump ngo nicyo cyagize ikibazo nkuko iperereza ryashyizwe hanze n’abashinzwe gukora iperereza ba Air Force ribitangaza.

Ikibazo cyabayeho ngo ni uko abakanishi bakoresheje ibikoresho bidafite isuku mu gice twavuze haruguru. CNN dukesha iyi nkuru yabyandiyse mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ’Plane in Air Force One fleet was at risk of catching fire’ yo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017. CNN itangaza ko mu gusukura kiriya gice ngo bikorwa hifashishijwe ibikoresho byasukuwe mu buryo bwihariye kugira ngo hakurwemo buri mwanda wose wagira ikibazo uteza uramutse uhuye n’umwuka.

Raporo y’iri perereza ikomeza ivuga ko iyo hari imyanda irekewemo ikaba yahura n’umwuka bishobora kongera ibyago by’uko habaho inkongi mu ndege ndetse ikaba yanasandara. Iri kosa ryakozwe umwaka ushize ngo ntawe ryakomerekeje ndetse kompanyi ya Boeing niyo yemeye kuriha ibyangiritse, banakora igice kitari cyakozwe neza.

Abakoze iperereza babitewe n’uko umwe mu bakanishi ba Boeing ngo yabwiye abamukuriye ko hari ikintu abona kidasanzwe ku ndege ya Air Force One.
Kompanyi ya Boeing yatangarije CNN mu buryo bw’inyandiko ko basobanukiwe neza ko bakwiriye kwitwararika igihe bari kugira icyo bakora ku ndege ya Perezida wa Amerika.

Igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere (US Air Force ) ari nacyo kigenzura iyi ndege cyakoze amasuzuma atandukanye ngo kirebe ko iyi ndege nta kibazo igifite nkuko Boeing ibitangaza ndetse ngo iri hafi kongera gusubizwa mu kazi ko gutwara umukuru w’igihugu.

Boeing isanzwe ifitanye ubufatanye na US Air Force atari ubw’uko igomba kuyikorera izi ndege gusa ahubwo hiyongeraho ko iyi kompanyi iba igomba no gukorera ‘maintenance’ indege 2 zitwara Perezida wa Amerika. Iki kibazo cyabayeho cyo kudakoresha ibikoresho bifite isuku byatumye benshi batangira gukemanga imikorere y’iyi kompanyi imaze kuba ikirangirire ku isi hose.

Boeing yanze kugira icyo itangaza ku bakozi bayo bakoze ririya kosa, niba bagikoramo cyangwa se niba barirukanywe gusa Ben Davis uvugira Boeing, yatangarije CNN ko bakoze amaperereza ahagije kuburyo ikibazo nk’icyo kitazongera kubaho mu gihe kizaza.

Indege 2 zitwara Perezida wa Amerika zakozwe ku itegeko rya Perezida Ronald Reagan. Zatangiye gukoreshwa muri 1990 ubwo hayoboraga George H.W Bush. Boeing iri gukora izindi zisasimbura izisanzwe zikoreshwa, zikazatwara abakuru b’igihugu bandi bazakurikira Donald Trump. Ni umushinga Perezida Trump yabanje gusaba ko wahagarikwa kuko uzatwara akayabo.

Trump yabiyangaje ku itariki 06 Ukuboza 2016, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko hagomba gukurwaho ikorwa rya ‘Air ForceOne’ nshya.

Yagize ati “ Boeing iri gukora Air Force One 747 nshya ku baperezida ba Amerika bo mu gihe kizaza ariko amafaranga ni umurengera. Arenga miliyari 4 z’Amadorali ya Amerika. Muhagarike ikorwa ryazo (Cancel order!).

Bimwe mubyo wamenya kuri ‘Air Force one’

Igitekerezo cyo gukorera Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika indege ye bwite cyaje muri 1943 nyuma yo gukemanga umutekano we igihe yabaga atwawe mu ndege z’ubucuruzi. Ni igitekerezo cyazanywe n’ubwari ubuyobozi bw ‘ ingabo zo mu kirere za Amerika, United States Army Air Forces yaje guhinduka nyuma U.S. Air Force.

Kuva muri iyo myaka hagiye hakorwa ubwoko bw’indege bunyuranye zatwaraga abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu indege igezweho ikaba ari Boeing VC-25 ari nayo itwara Perezida Trump kuri ubu uyobora iki gihugu. Iyi ndege yitwa Air Force One mu gihe itwaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa naho itwara visi perezida yo bayita Air Force Two kandi Perezida ntashobora kuyigenderamo. Ijambo Air force one kandi rikoreshwa havugwa umutekano ucungirwa mu kirere kirimo indege iyo ariyo yose Perezida wa Amerika ari kugenderamo.

Boeing VC-25 ni 2 zisa

Air Force One y’iki gihe ifite ubuhagarike bwa metero 19 n’uburebure bwa metero 70. Igendamo abantu 96, ikagira ibikoni 2 bibasha kugaburira abantu 100. Buri muyobozi wese wo muri White House (inzu ikoreramo Perezida wa Amerika) agira icyicaro cye yagenewe kidahinduka.

Muri iyi ndege hagendamo umuganga kandi hakabamo na telefoni zitagendanwa (telephone fixe) 85. Ibamo uburyamo bwa Perezida, ubwogero, ibiro ndetse n’icyumba akoreramo imyitozo ngororamubiri(Gym). Kamwe mu dushya tudasanzwe Air Force One igira ni uko iyo bibaye ngombwa ko yongerwamo amavuta(Benzine), indege yo mu bwoko bwa KC-10 Extender iyisanga mu kirere ikayiyongerera itiriwe imanuka ku butaka.

Ireshya na metero 70 z’uburebure na 19 z’ubuhagarike

Air Force One ifite ubwirinzi butuma idashobora kuraswaho ibisasu byo mu bwoko bwa ’Misile’. Perezida Ronald Reagan wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri 1981 kugeza kuri 1989 yategetse ko Air Force One izajya iherekezwa n’indege kabuhariwe y’intambara bita Doomsday. Izi ndege zibaho ari 4,imwe murizo rimwe na rimwe iherekeza indege ya Perezida wa Amerika. Haramutse habayeho intambara irimo ibisasu bya kirimbuzi (Nuclear),Doomsday niyo iyifasha muri uru rugamba kuburyo itaraswa.

Haramutse habaye ibindi bitero by’iterabwoba nk’ibyabaye kuwa 11 Nzeli 2001, iyi ndege ifite ubwirinzi mu buryo bwinshi. Uretse kuba idakorwaho, ifite n’ibiro bya perezida ndetse ikaba inafite ikoranabuhanga ku buryo Perezida yatanga itegeko rya gisirikare, hiyongereyeho no kuba yagendana ibiro bye mu ndege, White house iramutse yatewe.

Mu myaka yo ha mbere indege itwara Perezida wa Amerika yakoreshwaga nk’indege y’ubutasi. Yashyirwagaho utwuma dufata amashusho (camera) ku mapine, kuburyo yabashaga gufata amashusho ku butumburuke bwa kilometero 9.

Mu isaha imwe iyo iri kugenda, Air Force One itwara ibihumbi ijana na mirongo inani na kimwe by’Amadorali($181,000) ni ukuvuga asaga miliyoni ijana na mirongo itanu n’ebyiri uyashyize mu manyarwanda (152.040.000 FRW). Muri aya mafaranga ibihumbi icumi by’amadorali ($10,000 ) ni akoreshwa mu kugura amavuta.

INKURU BIJYANYE:

Ibidasanzwe bigize imodoka Perezida Trump agendamo

Ibyo wamenya kuri E-4B, indege itaraswa ‘missile’ cyangwa igisasu kirimbuzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo