Habonetse umuriro mu ndege ya Air Zimbabwe

Ikompanyi y’indege yo mu gihugu cya Zimbabwe, Air Zimbabwe, yamenyesheje ko moteri imwe y’indege yayo itwara abantu yagize ikibazo ivuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Oliver Reginald Tambo cya Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku cyumweru tariki 28 Mata 2019, bituma umuriro waka mu gice cy’inyuma (Tail pipe).

Iyo kompanyi yamenyesheje ko kibazo kitabujije urugendo rw’iyo ndege Boeing 767-200ER, ikaba yarabashije kugera mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare mu mahoro.

Air Zimbabwe imenyesha ko iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyateye icyo kibazo.

Iyo kompanyi yatangaje ko icyo kibazo gishobora gutuma haba impinduka ku ngendo zabo zisanzwe.

Umwe mu ngenzi wari muri iyo ndege yanditse kuri Twitter amenyesha iby’uwo muriro avuga agira ati " Niwo munsi nafashwe n’ubwoba burenze urugero bwanjye."

BBC itangaza ko bamwe bashimye abapilote b’indege ba kompanyi Air Zimbabwe kubona bashoboye gusoza urwo rugendo, mu gihe abandi nabo babaneze kubona itasubiye inyuma kugira basuzume ikibazo yari ifite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo