Facebook igiye kureka kugukurikirana, niba ubishaka

Hari benshi batabona ibyo babona byamamazwa kuri Facebook, ariko bagomba kubireba. Mu gace ka ’settings’ Facebook igiye kuhashyira uburyo bwitwa ’Off-Facebook Activity’ buzajya bubuza za ’applications’ n’imbuga za internet usura guha amakuru yawe Facebook.

Facebook ubundi yifashisha amakuru ihabwa n’izindi mbuga usura na ’apps’ ukoresha mu kugira ngo imenye ibyo yamamaza ku rukuta (wall) rwawe rwa Facebook iyo uyifunguye.

Ukoresheje buriya buryo, uzashobora gusiba ibyo wakoze mbere kuri internet kugira ngo mu gihe kiri imbere bitazagerwaho n’uru rubuga.

Umuhanga umwe avuga ko iki gikorwa urebye nta ngaruka nini kizagira ku nyungu Facebook isanzwe ibona.

Kugeza ubu, ubu buryo bwatangiye gukora muri Ireland, Koreya y’Epfo na Espagne, gusa intego ngo ni uko bukora n’ahandi hose ku isi.

Bwatekerejwe mu gihe kompanyi za Apple na Mozilla zo zatangiye kubuza Facebook n’izindi mbuga kubona amakuru y’abakoresha urubuga runaka baciye ku mbuga (browser) zabo.

Facebook irundanya amakuru ivanye ku zindi mbuga nkoranyambaga cyangwa imbuga zindi za internet, kubera ko nyinshi zikoresha ikintu kitwa Facebook Pixel gituma ibasha kubona ibyo ukorera ahandi.

Ni yo mpamvu iyo ufunguye urubuga runaka rw’amakuru y’umupira w’amaguru mu gihe cy’iminota 30 cyangwa na nyuma, ku rukuta rwawe rwa Facebook uzabonaho ’posts’ zamamaza umupira.

’Off-Facebook Activity’ izagufasha guhagarika ibyo izindi mbuga na ’apps’ ziha Facebook kuri wowe.

Facebook ivuga ko benshi mu bakoresha telefone zigezweho (smartphones) baba bafite ’apps’ zirenga 80 kandi bakoresha izirenga 40 buri kwezi, imibare ishobora no kuba irenga.

Ubu buryo nibukugeraho nawe nubishaka uzahagarika mu kigero ushaka cyangwa burundu amakuru Facebook ibona ikanakoresha ivanye ku zindi mbuga na ’apps’ ukoresha.

Ni ngombwa ariko kumenya ko Facebook itazabura gukomeza kubona ayo makuru, icyo izakora ni ukutayakoresha kuri wowe cyangwa ku bandi nk’uko ibivuga.

Babyakiriye bate? Bivuze iki kuri ’business’ ya Facebok ?

Abantu icyo bagomba kumenya cyane ni uko ibyo bakora kuri internet bikurikiranwa.

Mu kurengera ubu buryo bushya bazanye, Facebook igira iti: "Ni ko internet ikora".

Mu buryo bamwe bakemanga, Stephanie Max watekereje akanakora ubu buryo yavuze ko impamvu Facebook ikurikirana ikanegeranya amakuru y’abantu ari ukugira ngo "ibereke amakuru y’ibyo bashaka".

Niba miliyoni nyinshi z’abakoresha Facebook zizahitamo gukoresha buriya buryo, bisobanuye ko bizahungabanya ibikorwa byo kwamamaza n’inyungu Facebook ibivanamo.

BBC yabajije Stephanie Max ingaruka zabaho mu gihe nka 20% by’abakoresha Facebook bazimije uko ibona ikanakoresha amakuru yabo ivanye ahandi.

Yasubije ati: "Ibi ntabwo twabikozeho." Akomeza avuga ko hari gihamya bafite ko abantu benshi bakunda gukoresha Facebook itariho ibintu byinshi, kandi ko nabyo biri mu buryo uru rubuga rukora.

Avuga ko byaba bitangaje Facebook itararebye ibyo yahombera muri ubu buryo bushya bwayo, gusa hari ubwo koko ntacyo byaba biyitwaye.

Kimwe, bisa nk’aho kubona no gukoresha ’Off-Facebook Activity’ bitazabonwa na benshi.

Ikindi, umuhanga mu gukurikirana inyungu Facebook ivana mu kwamamaza avuga ko iri guhindura uko yinjizaga mu buryo abayikoresha benshi batakwitaho.

Mat Morrison, umuhanga mu bikorwa byo kwamamaza muri kompanyi ya Digital Whiskey, avuga ko abahanga muri byo batagishamajwe no kureba icyo umuntu runaka akunda gukora.

Morrison avuga ko ubu ibintu biri guhinduka mu kwamamaza, kompanyi nka Facebook ziri kureba uko zimenya ibikenewe n’abantu benshi cyane.

Bivuze ko nubwo hari abakoresha Facebook binubira ko ikurikirana ibyo bakorera no ku zindi mbuga, bakwiye kwibuka ko n’ubundi izakomeza kubona amakuru menshi kuri bo azakoreshwa mu bundi buryo bushya bwo kwamamaza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo