Bumwe mu bwoko bw’imodoka uruganda rwa Volkswagen ruzateranyiriza mu Rwanda - AMAFOTO

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika mu cyiciro cya mbere cyo guteranyiriza imodoka mu Rwanda. Imodoka ya mbere izateranyirizwa mu Rwanda izaba yageze hanze muri Gicurasi uyu mwaka.

Lupo Hatchback, Jetta/Passat, Teramont na ‘Polo Vivo ni bumwe mu bwoko uruganda rwa Volkswagen ruzateranyiriza mu Rwanda. Volkswagen izajya iteranya imodoka 5000 ku mwaka ariko ngo isoko niryiyongera, bazongera imodoka bazajya bateranyiriza mu Rwanda. Abarenga 1000 nibo bazabona akazi kubera imirimo y’uruganda rwa Volkswagen. Kugeza ubu Volkswagen yamaze gufungura Kompanyi yemewe n’amategeko mu Rwanda yitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ kandi yatangiye gukora, kuko ubu bari gushaka abakozi.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority yo muri 2017 igaragaza ko byibura imodoka ziri hagati ya 7000 na 9000 arizo zitumizwa hanze y’u Rwanda buri mwaka. Zimwe muri izo modoka ziba zarakoze cyangwa zidafite garanti.

Imodoka Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda zizajya ziba ari nshya kandi zifite na Garanti.

Ku bigendanye n’ibiciro, Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer ari na we ukuriye ibikorwa by’uru ruganda muri Afurika yatangarije abanyamakuru ko bazabitangaza mu minsi iri imbere nibatangira kwamamaza serivisi zabo.

Schaefer, u yavuze ko icyabateye imbaraza zo kuza gukorera mu Rwanda harimo kuba hari imikorere myiza igaragazwa n’ ubukungu bwifashe neza, imikoreshereze y’ikoranabuhanga , imiyoborere myiza ndetse no kuba u Rwanda rutihanganira ruswa na busa.

Imodoka yo mu bwoko bwa Teramont

Lupo Hatchback

Jetta/Passat

Polo Vivo

Inkuru bijyanye:

Volkswagen igiye gutangira guteranyiriza mu Rwanda imodoka 5000 ku mwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Ubwose Abobakozi Bazaha Akazi Nabize Mechanic Mu Rwanda

    - 10/11/2018 - 10:54
Tanga Igitekerezo