Boeing 737 Max yemerewe kuguruka ’kare cyane’

Indebe za Boeing 737 Max zahagaritswe nyuma y’impanuka ebyiri zishe abantu 346, ubu zongeye kwemererwa kuguruka muri Amerika ya ruguru na Brazil ndetse biteganyijwe ko muri iki cyumweru zemererwa kuguruka Iburayi.

Umwe mu bahoze bakuriye kompanyi ya Boeing ifite icyicaro i Seattle muri Amerika, yatangaje ko afite impungenge ku buziranenge bw’izi ndege.

Muri raporo ye nshya, Ed Pierson avuga ko hakenewe cyane iperereza riruseho mu bijyanye n’amashanyarazi y’izi ndege hamwe n’ibibazo by’ubuziranenge mu ruganda rukora 737.

Abagenzuzi muri Amerika n’Iburayi bashimangira ko igenzura bakoze bakoze ryarebye byose, kandi ubu izi ndege ari ntamakemwa.

Muri raporo ye, Pierson avuga ko abagenzuzi n’abakoze iperereza hari ibintu birengagije, kandi we yemeza ko byagize uruhare mu mpanuka zabaye.

Boeing yavuze ko ibyo uyu mugabo avuga nta shingiro bifite.

Indege atashyiramo umuryango we

Mu kwa 10/2018 indege yo muri ubu bwoko ya Lion Air yarahanutse muri Indonesia. Hashize amezi atanu, indege nk’iyi ya Ethiopian Airlines nayo irahanuka hafi ya Addis Ababa.

Abakora iperereza batekereza ko izi mpanuka zombi zatewe n’ikibazo cya tekiniki y’indege aho uburyo butanga ubutumwa bw’aho ikizuru cy’indege kigomba kuba kireba, bwatanze ubutumwa butari bwo.

Iyo ’system’ yatanze ubutuma bwinshi ko ikizuru cy’indege kigomba kureba hasi, mu gihe abapilote bo bari bakiriho gufata ikirere. Ibyo byatumye ziriya ndege zombi zicurika zisenura hasi.

Boeing nyuma yashyize imbaraga mu gukosora icyo kibazo kugira ngo izi ndege zongere kwemererwa kuguruka.

Kuri Ed Pierson, ibi ntabwo bihagije. Uyu wahoze mu ngabo za Amerika, wabaye mu bayobozi bakuru bashinzwe ikorwa ry’indege za Boeing 737 kuva mu 2015 - 2018, yari umuhamya mu gihe inteko yatumizaga Boeing kubera izo mpanuka.

Yabwiye abagize inteko ya Amerika ko yari asigaye afite impungenge z’uko izi ndege zikorwa, yabwiye abamutegekaga ko yumvaga atashyira umuryango we bwite mu ndege ya Boeing.

Uyu mugabo, yavuze ko mu 2018 uru ruganda rwari "mu mikorere y’akajagari gakabije", abakozi ngo barwanaga n’igitutu cy’ababakuriye cyo gukora indege nyinshi zishoboka.

Ubu, avuga ko ikibazo izi ndege zagize cyitarebweho neza mu kwihutira ko izi ndege za 737 Max zisubira mu kirere.

Raporo ye ishingiye ku byo yakuye mu iperereza ryakozwe. Ivuga ko ziriya mpanuka zombi ziriya ndege zari zifite ibibazo by’uko zikoze, bihera kuva igihe zatangiriye kuguruka.

Ku kibazo cy’indege ya Lion Air, avuga ko ’system’ yayo itanga amakuru ku kizuru cy’indege hari ibyuma byayo byari biherutse gusimbuzwa ibindi bitapimwe neza.

Ibimenyetso byose, Pierson avuga ko "biganisha aho izo ndege zakorewe, uruganda rukora 737".

Uyu avuga ko bishoboka ko ibibazo mu ikorwa ry’izi ndege byagize uruhare muri ziriya mpanuka bitakemuwe n’abashinzwe igenzura.

Avuga ko ibi bishobora gutera izindi mpanuka ku ndege za Max cyangwa no ku bwoko bwabanjirije 737.

Bamwe mu nzobere mu by’indege baganiriye na BBC bavuga ko raporo ya Pierson ishobora kuba ifite ishingiro kandi ibyo ivuga biteye impungenge ndetse bikwiye gusuzumwa.

Boeing ubwayo ntacyo izavuga ku kibazo cy’amashanyarazi n’ibindi Ed Pierson avuga ko byagize uruhare muri izo mpanuka, icyo ni ikibazo kireba abashinzwe igenzura n’iperereza.

Gusa, Boeing yavuze ko guhuza ibibazo byose nk’ibyateye izi mpanuka zombi "ari ibintu bidafite ishingiro", ko abakoze iperereza ku byaziteye babonye hari aho zitandukaniye.

Patrick Ky, ushinzwe ubuziranenge mu kigo gishinzwe ubuziranenge bw’indege cy’uburayi, EASA, mbere yari yabwiye BBC ko "adashidikanye ko" izi ndege ubu ari nta makemwa.

Gusa abafite ababo bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines, bakomeje gusaba ko izi ndege zaba ziretse gusubizwa mu kirere, hakabanza kwemezwa bidasubirwaho ubuziranenge bwazo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo