Biden, ikibazo kuri Zuckerberg na Facebook

Mbere y’ikibazo cya Cambridge Analytica. Mbere y’uko Facebook yemera ko yakoreshejwe mu kubiba urwango muri Myanmar. Mbere y’uko ikoreshwa mu bikorwa byo gitwika abantu mu Buhinde. Mbere y’uko yifashishwa na QAnon na Proud Boys muri Amerika. Mark Zuckerberg yari afite isi munsi y’ibirenge bye.

Cyane kugeza mu 2017 ubwo yiyemeje kuzunguruka Leta zunze ubumwe za Amerika zose.

Mu butumwa yatanze kuri Facebook icyo gihe, yavuze ko ashaka "kuganira imbonankubone n’abantu ku mibereho yabo, uko bakora n’icyo batekereza kuri ejo hazaza".

Bamwe babibonye nk’intambwe ya mbere yo kuba ashaka kwiyamamaza kuba perezida mu matora yo mu 2020 - ibyo we yahakanye kenshi.

Kuba byarashobokaga ko yiyamamaza byaravuzwe cyane mu itangazamakuru - yari afite amafaranga, uruvugiro n’imbaraga.

Mu cyumweru gishize, Joe Biden yafashe ako kazi benshi batekerezaga ko Mark Zuckerberg yifuza mu ibanga, cyangwa se nibura yifuje. Ubu Zuckerberg yisanze ari ku ruhande muri politiki.

Sarah Miller, ukuriye ikigo American Economic Liberties Project yabwiye BBC ati: "Ntabwo akiri umuntu w’ingenzi cyane mu maso y’abari ku butegetsi ubu". Sarah ari mu itsinda rya Biden ryari rishinzwe gutegura guhererekanya ubutegetsi.

Ati: "Facebook irabonwa nk’ikibazo kiruta ibindi mu zindi kompanyi nka yo."

Ubutegetsi bwa Obama bwafatwaga nk’uburi hafi cyane ya Silicon Valley (agace ko muri San Francisco gakoreramo kompanyi z’ikoranabuhanga zikomeye) na Facebook. Niba Biden yarigeze kuba inshuti yabo, ubu si yo.

Mu by’ukuri, Biden akoresha kenshi Facebook atanga urugero rw’aho ubwisanzure kuri internet bukoreshwa nabi.

Umwaka ushize avugana na New York Times, yagize ati:

"Nk’uko mushobora kuba mubizi, sinigeze nkunda Facebook. Ntabwo nigeze mba umuntu ukomeye ufana/ukunda Zuckerberg. Nibaza ko ahubwo ari we kibazo."

Abademokarate bashinja Facebook uruhare mu byabaye mu 2016. Abarepubulikani bifashishije Cambridge Analytica mu gushakisha no kwigarurira buri umwe mu batora, ibi byafashwe nka kimwe mu bintu byatumye Trump atsinda amatora.

Kuva icyo gihe, abademokarate - na Joe Biden arimo - bakomeje kwerekana ko badakunda ibintu Facebook yemera ko bijya kuri urwo rubuga.

Avugana na CNN mu 2019, Biden yagize ati:

"Ntabwo ibyo bakora kuri Facebook wabikora, ntunemere ko ibitari ukuri byatangajwe ari amakosa. Ntekereza ko byarenze igaruriro."

Ingorane kuri Facebook
Iyo utunze za miliyari, birashoboka ko kuba perezida atagukunda nta kintu kinini bivuze.

Ariko ubu ibyo Perezida Biden afite ubushobozi bwo gukora bishobora guhindura uko izi kompanyi nini z’imbuga nkoranyambaga zikorana n’abazikoresha.

Ibi byaba ari ingorane cyane kuri Facebook.

Nta gushidikanya ko ikibazo ari ukuvanaho ingingo izwi nka ’Section 230’ iri mu itegeko ry’itumanaho ryo mu 1996 rigenga ikoreshwa rya internet muri Amerika.

Ni ingingo ntoya ariko ikomeye cyane kuko ikuweho byatuma kompanyi nka Facebook zishobora gukurikiranwa kubera ibintu abayikoresha batangaje ku rubuga rwayo.

Joe Biden mbere yatangaje ko ashaka ko iyi ngingo ikurwaho. Umwaka ushize yabwiye New York Times ko ashaka ko "ivanwaho ako kanya".

Ibyo byaba ari akaga kuri Zuckerberg. Ako kanya ibintu abakoresha Facebook bayishyiraho, ibyaba biyobya cyangwa bisebanya - byahinduka ibyo kuryoza Facebook.

Byaravuzwe cyane ko Zuckerberg yashakaga kwiyamamariza kuba perezida

Mark Zuckerberg ubwo yari yitabye sena ya Amerika mu 2018

Biragoye kubona uko Facebook yakora hatariho iriya ’Section 230’ iyirengera.

Birumvikana neza ko Facebook ibyo izabirwanya. Ariko biraboneka neza ko Biden ashaka gufatanya n’uwari wese udashaka ko izi kompanyi nini abazikoresha bakomeza kwisanzura byimazeyo.

Jameel Jaffer, umuhanga mu mategeko y’itumanaho muri kaminuza ya Columbia ati: "Niteze ko ubutegetsi bwa Biden buzahangana cyane n’ibirebana n’ubuzima bwite n’imibereho y’abakoresha izo mbuga".

Donald Trump n’abandi barepubulikani kenshi banengaga ko Facebook yisanzuye bikabije, kandi ibangamiye abo muri iri shyaka. Gusa Trump urwo rubuga yararwifashishije cyane. We n’abamushyigikiye b’imena buri munsi bazaga muri ’posts’ 10 za mbere zahanahanywe cyane kuri Facebook.

Kuvanwa burundu kuri Instagram na Facebook birumvikana nanone ko byahise bitanga indi shusho. Ariko se yari kuvanwa kuri urwo rubuga iyo aza kuba agifite imyaka ku butegetsi, aho kuba ibyumweru yari asigaranye?

Kumuvanaho nabo byanabonwa ukundi. Facebook ubu iri kugaragaza ko ubwayo ishobora kugenzura ibiyijyaho byose - ko yemeranywa n’imyumvire ya Biden ko ubwisanzure kuri interenet butavuze buri gihe ikintu cyiza cyane.

Hari ikindi cyasobanura ibi neza kurusha kuvana perezida kuri urwo rubuga?

Gusa Joe Biden, ntakunda Facebook. Uko ni ukundi kuri.

Ubu ibyo azategeka kuri kompanyi nk’izi bishobora kuzahita bireberwa muri uku kudakunda uru rubuga nkoranyambaga, n’umwami warwo Mark Zuckerberg.

James Clayton ni umunyamakuru wa BBC mu by’ikoranabuhanga ukorera i San Francisco muri America

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo