Abavandimwe 2 bakoze ’Application’ yo gufasha urubyiruko kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Photo: Uhirwa watangije application ya Tantine(uri hagati) na bagenzi be Consolatrice Byiringiro na Marie-Claire Umuhoza

Abanyeshuri 2 bavukana bakoze ‘Application’ bise Tantine izajya ifasha urubyiruko kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororoke cyane cyane ku mpunzi ziba mu nkambi ndetse n’abandi bo mu gihugu cyose.

Tantine ibasha kuboneka kuri ‘Playstore’. Yahimbwe na Uhirwa Sylvie na musaza we Sylvain Hirwa Muzungu . Bombi bageze mu mwaka wa 5 muri Kaminuza y’u Rwanda , ishami ry’Ubuvuzi.

Tantine izajya ifasha abana b’abakobwa bakiri bato bari hagati y’imyaka 10 na 24 bakoresha internet kubasha kubona amakuru yerekeye ubuzima bw’imyororokere. Abayikoze banashyizeho uburyo n’abafite imyaka yisumbuyeho bazajya bagirirwa akamaro na ‘Tantine’ cyane cyane abagore batwite.

Application ya ‘Tantine’ izajya ifasha abagore batwite kubasha kumenya itariki bazabyariraho ndetse n’andi makuru y’ingenzi ajyanye no gutwita.

Uhirwa yatangarije New Times dukesha iyi nkuru ko application ya Tantine izafasha cyane urubyiruko rukiri ruto kuganira no kugirwa inama n’inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere.

Igitekerezo cyaje gute?

Uhirwa ati " Njye na musaza wanjye twagize igitekerezo muri 2015 ubwo twigaga mu mwaka wa 2. Igitekerezo cyaturutse ku mahugurwa twahawe ku byerekeye imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere.

Nyuma yo gusura inkambi ya Mahama ngo nibwo Uhirwa na musaza we babonye ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha urubyiruko rukiri ruto ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Uhitwa ati " Uretse ubumenyi twari dufite , twanagendeye ku makuru y’inda zitateganyijwe ku bakobwa bataragira imyaka y’ubukure aho inda zitateganyijwe ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ari ikibazo gikomeye.

Urubyiruko rukiri ruto nta makuru ahagije bafite ku buzima bw’imyororokere. Twibajije icyo twakora nk’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima , tukabafasha.”

Uhirwa avuga ko babanje gufungura Page kuri Facebook itanga amakuru ku buzima bw’imyororokere ku bayikurikira ubu bagera kuri 5000.

Nyuma nibwo umushinga wa ‘Tantine’ wajyanywe mu gupiganwa mu mishinga y’abakiri bato ifite udushya mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yari yateguwe na Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda. Nibwo uyu mushinga wahiswemo ndetse uterwa inkunga.

Umushingwa wabo wegukanye igihembo mu marushanwa ya iAccelerator

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo umushinga wa Application ya’Tantine’ witabiriye amarushanwa yitwa iAaccelerator ugamije guteza imbere imishinga mishya ikemura bimwe mu bibazo biri mu buzima bw’imyororokere . iAaccelerator kandi inateza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Icyo gihe nibwo umushinga wa ‘Tantine’ wahiswemo ndetse uhabwa igihembo cy’amadorali ya Amerika ibihumbi icumi ($10.000) yo kuwufasha gushyirwa mu bikorwa .

Uhirwa ati " Twahatanye mu mishinga 200, umushinga wacu uza mu 10 ya mbere, nyuma uza gufatwa muri 4 ya mbere, uhabwa igihembo.”

Uhirwa avuga ko igihembo bahawe aricyo bahereyeho, batangira kwiga uburyo bakora ‘Application’ izagera ku bantu benshi. Muri Kanama nibwo Application ‘Tantine’ yamuritswe ku mugaragaro.

Ifite uburyo bwo gutanga amakuru ku muntu uyikoresha ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hagatangirwaho inama ndetse n’ibitekerezo, hiyongereyeho ko abayikoresha bashyiriweho uburyo bwo kubaza ibibazo.

Uretse Application, Uhirwa na musaza we batangije n’urubuga rwa internet tantine.rw ruzajya runyuzwaho amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubukangurambaga bazajya bakorera mu bigo by’amashuri nabwo bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Kugeza ubu bongereyemo abandi bantu bazabafasha muri ibi bikorwa.

’Tantine’ wayisanga kuri google play

Uko Application ya Tantine igaragara iyo wamaze kuyishyira muri telefone yawe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo