Abashinjacyaha ba US bibasiwe mu gitero cyo kuri mudasobwa bicyekwa ko cyagabwe n’Uburusiya

Abashinjacyaha hafi 30 b’Amerika binjiriwe muri konti zabo za email zo ku kazi mu gitero gikaze cy’abinjira mu mabanga yo kuri mudasobwa (hackers) cyabaye mu mwaka ushize, nkuko bivugwa n’ibiro by’ubutabera by’iki gihugu.

Icyo gitero ku bakoresha ’software’ (logiciel) ya SolarWinds, Amerika yacyegetse ku Burusiya. Ni cyo gitero cya mbere kibi cyane cy’ubutasi bwo kuri mudasobwa cyari kigabwe kuri leta y’Amerika.

Ibiro by’ubutabera by’Amerika bivuga ko abashinjacyaha 27 binjiriwe nibura muri mudasobwa imwe yo ku kazi.

Ibyo byateye ubwoba ko abo ba-hackers baba barashoboye kugera ku makuru y’ibanga akomeye, arimo nk’amazina y’abatanga amakuru y’ubutasi.

Gil Soffer wahoze ari umushinjacyaha wa leta muri Amerika, yabwiye BBC ati: "Ni ibintu bishobora kuba bikaze cyane".

Yavuze ko emails z’abashinjacyaha ziba zirimo "amakuru akomeye cyane, y’ibanga rikomeye..."

Yongeyeho ko niba abo ba-hackers barashoboye kugera ku makuru y’ibanga ajyanye n’imyirondoro nyakuri y’abatanga amakuru y’ubutasi, bashobora kuyakoresha mu "gukuraho ubwihisho bwabo" bakabatahura.

Uko kwinjira mu mabanga yo kuri mudasobwa kwatumye abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga bishoboka ko bageze ku mirongo 18,000 ya mudasobwa za leta n’iz’abikorera ku giti cyabo. Kwahishuwe mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020.

Konti za emails zagezweho n’icyo gitero zirimo konti zingana na 80% zo kuri Microsoft zikoreshwa n’abakozi bo mu biro bine by’ubushinjacyaha i New York, byita kuri amwe mu makuru y’abakomeye cyane mu gihugu ajyanye n’imanza.

Renato Mariotti wahoze ari umushinjacyaha yagize ati: "Aya ni amaperereza akomeye cyane abera muri ibyo biro".

Aba arimo amaperereza yo ku rwego rwo hejuru yo mu rwego rw’imari, bivuze ko buri makuru yose yajya ahagaragara avuye muri ayo maperereza ashobora gukoreshwa nk’igikangisho ku bantu bavugwamo bakakwa amafaranga kugira ngo adatangazwa.

Ibiro by’ubutabera by’Amerika bivuga ko aba-hackers binjiye muri konti zo kuri mudasobwa guhera mu kwezi kwa gatanu mu 2020 - amezi arindwi mbere yuko iby’icyo gitero cyiswe SolarWinds bishyirwa ahagaragara.

Ibi biro byavuze ko abibasiwe bose muri icyo gitero babimenyeshejwe kandi ko ibi biro birimo gukora kuburyo bwo kugabanya "ibyago ku mikorere, ku mutekano no ku buzima bwite" byatewe n’uko kwinjirirwa ko kuri mudasobwa.

Ntabwo byahishuye ubwoko bw’amakuru y’ibanga yatwawe.

Mu kwezi kwa kane, ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwatangaje ibihano ku Burusiya kubera icyo gitero cya SolarWinds n’ibindi bitero byo kuri mudasobwa.

Uburusiya bwahakanye buvuga ko nta kintu kibi bwigeze bukora.

Ariko Bwana Mariotti yaburiye ko niba leta y’amahanga igeze kuri dosiye zikomeye zo mu bucamanza, ishobora kugerageza kuzikoresha mu guhindura ibyo abaturage bajyaho impaka cyangwa mu kugena ibiva mu matora.

Yagize ati: "Hari amoko yose [ashoboka] y’impamvu leta yo mu mahanga ishobora gushaka kugira ubu bwoko bw’amakuru".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo