Abanyarwanda 7 bari guhatana mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘Robots’ -AMAFOTO

Abanyeshuri 7 biga mu mashuri yisumbuye bari guhatana ku nshuro ya mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Robots riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bagiyeyo nyuma yo gukora ’Robot’ ifata amazi ikamenya amabi n’ameza, ikayatandukanya, ameza ikayabika.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitwa FIRST Global Challenge ritegurwa n’umuryango udaharinira inyungu witwa FIRST Global. Ribera i Washington DC muri Amerika. Rihuza urubyiruko rufite inyota muri Siyansi, Tekinoloji, ibijyanye na Engineering ndetse n’imibare( Science, Technology, Engineering, and Mathematics, STME).

Urubyiruko ruturutse mu bihugu byinshi byo ku isi ruhurira muri iri rushanwa ngaruka mwaka, rukerekana ibyo rwakoze mu bijyanye na ‘Robots’, bakarushanwa ari nako bahakura ubumenyi, kumenyana n’abandi bo mu bindi bihugu ndetse bakabona akamaro ko kwiga ibintu uzifashisha mu kuvumbura ibintu bishya no guhanga ibizafasha abandi.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye ku itariki 16 Nyakanga , rikazarangira ku itariki 18 Nyakanga 2017. Ikipe y’abanyeshuri 7 biga mu mashuri yisumbuye niyo ihagarariye u Rwanda. Igizwe n’abakobwa 3 n’abahungu 4:Régis Aimé RUGERINYANGE wiga muri Lycee de Kigali, Paola IKIREZI wiga muri Excella high school, Aubin Marc MUGISHA wiga muri Remera Rukoma secondary school, Serge BYISHIMO wiga muri SOS technical school, Frank MUHIRWA wiga muri Saint Andre , Benita Olga ISHIMWE wiga muri Stella Matutina na Joselyne UWIHOREYE wiga muri Saint Ignace secondary school.

Kuko baba bafite amasomo, uko ari 7 bagiye bahura inshuro nke mu cyumweru bakanoza umushinga wabo. Bahuraga nibira 2 mu cyumweru cyane cyane mu mpera z’icyumweru. Bose bahuriye ku gukunda ibijyanye na ‘Robots’.

Mu mezi 4 bamaranye bakora ku mushinga wabo, buri wese yakoranye imbaraga nyinshi bakabifashwamo na Murekatete Marie Claire ukuriye ikipe y’ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB. Murekatete asanzwe afasha urubyiruko ruyuranye mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko ari n’umuyobozi wungirije muri Girls in ICT Rwanda akaba n’ambasadeli muri Africa Code Week.

Murekatete yababereye umujyanama (Technical mentor ) mu mushinga wabo kugeza urangiye ari nawo bajyanye mu marushanwa muri Amerika.

Kuba barahuraga inshuro nkeya ni kimwe mu byababereye imbogamizi mu kwihutisha umushinga wabo ariko Minisitiri w’Uburezi yabafashije kubasha guhura inshuro 2 mu cyumweru aho kuba inshuro imwe kuko ariyo bahuraga mbere.

Kuko batari bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye na ‘Robots’, babanje gukora ‘Protypes’ nyinshi mbere y’uko bagera kuyo bari gukoresha mu irushanwa barimo. Babigezeho biturutse ku nama bagiye bagirwa n’abantu banyuranye cyane cyane Murekatete Marie Claire.

Niyo nshuro ya mbere bitabiriye irushanwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye na ‘Robots’’. Kuko isi iri kugana mu ikoreshwa rya robots zikoresha mu mirimo itandukanye, abanyeshuri bahuriye muri iri tsinda batangaza ko bafite inyota yo guteza imbere u Rwanda mu ikoranabuhanga mu bijyanye na Robots.

Kuba u Rwanda ruteza imbere ikoranabuhanga mu bakiri bato, bavuga ko ari kimwe mu bizabafasha kugera kuri byinshi.

Bose biga mu mashuri yisumbuye

Ubwo bahagurukaga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

Ni irushanwa rihuza ibihugu byinshi byo ku isi

Bifotoza ubwo aya marushanwa yatangizwaga....batewe ishema no guhagararira u Rwanda

Ivanka Trump, umukobwa wa Donald Trump na we yitabiriye itangizwa ry’iri rushanwa, aganiriza abayitabiriye

Amakipe arahura, akarushanwa

Bitegura guhatana n’ikipe yo muri Venezuela...’Robot’ yabo ifata amazi ikamenya amabi n’ameza, ikayatandukanya

Amakipe agenda ahura akarushanwa amanota

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • naomi

    ibintu bishimishije cyane courage kuri bo
    turabasengera

    - 18/07/2017 - 20:04
  • Iradukunda Janvier

    its so wow, as youth its acourage to us and we need to learn 4rm those guys, and work 4r our country. then turumenyekanishe ku isi hose, congz to our team you tried ur best.....

    - 20/07/2017 - 12:48
Tanga Igitekerezo