Abana bo muri Afurika y’Epfo mu rugendo berekeza mu Misiri mu ndege bikoreye

Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize.

Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri.

Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye.

Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: "Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima".

Abo bana bakoze iyo ndege mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege zo muri ubwo bwoko.

Ibyo bikoresho byazanwe hamwe n’ibice bito by’indege bibarirwa mu bihumbi byagombaga guteranywa.

Agnes Seemela w’imyaka 15 y’amavuko ati " Iyo ndebye iyi ndege, numva nishimye cyane, sinshobora kwiyumvisha ibyo twakoze. Mba numva ari nk’umwana wanjye. Ndayikunda cyane".

Avuga ku rugendo rwabo rwa mbere bava mu mujyi wa Johannesburg berekeza i Cape Town, mbere yo gutangira urugendo nyirizina rwerekeza i Cairo, Agnes yagize ati "Iguruka neza cyane ndetse uba ubona neza ibice bitandukanye by’aho tunyura.

Akomeza agira ati " Bwa mbere, abaturanyi baguye mu kantu , ntabwo babyiyumvishije ubwo nababwiraga ko nafashije mu gukora indege tuzagendamo tuva i Cape Town twerekeza i Cairo. Ariko ubu baranyishimiye cyane".

Megan ni we watangije umushinga wo gukora iyo ndege, ndetse abandi bo muri iryo tsinda bajonjowe mu bakandida barenga 1000 bari babisabye.

Megan ni umwe muri batandatu muri iryo tsinda babonye uruhushya rwo gutwara indege.

Uko ari batandatu, bazagenda bakuranwa gutwara iyo ndege - iriho amakarita y’Afurika ku mababa yayo yombi ndetse n’ibirango by’abaterankunga.

Megan yagize ati " Kubona uruhushya rwo gutwara indege bingana no kubona impamyabumenyi. Kubigeraho mu gihe nari mfite n’ibizamini byo hagati mu mwaka nagombaga gukora, ntabwo byari byoroshye".

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, Megan ni bwo yakoze ibizamini bisoza amasomo, akaba yarabyiteguraga ari nako akora imyiteguro y’uru rugendo rw’indege nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Aba banyeshuri b’ingimbi n’abangavu ubwo bateranyaga iyo ndege yo mu bwoko bwa Sling 4 ,“” igikorwa gifata amasaha 3000 abantu bakuze

Umunyeshuri Agnes Keamogetswe Seemela w’imyaka 15 y’amavuko yicaye m ndege we na bagenzi be bo muri Afurika y’Epfo bakoze

Abapilote bayo, uhereye i bumoso: Hendrik Coetzer, Megan Werner and Agnes Seemela

Ikarita y’urugendo rwabo

Barateganya guhagarara mu Rwanda basubira iwabo

Papa we, Des Werner, ni umupilote utwara indege zisanzwe z’abagenzi. Avuga ko ubusanzwe bifata amasaha 3000 abantu bakuze guteranya indege yo mu bwoko bwa Sling 4.

Yagize ati "[Ayo masaha] Uyagabanyije n’abana 20 niyo mpamvu ushobora kubikora mu byumweru bitatu. Moteri n’ibyuma by’imbere mu ndege byakozwe n’impuguke, ariko ibindi byose bijyanye no gukora indege byakozwe n’abana".

Mu gusubira muri Afurika y’Epfo basoje urugendo rw’i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.

Indi ndege yo muri ubu bwoko bwa Sling 4 itwawe n’abapilote b’impuguke, izaherekeza abo bana mu rugendo rwabo.

Aba bana bavuga ko bateganya kugenda baganiriza urundi rubyiruko rw’aho bazagenda banyura mu kurukangurira gushirika ubute.

Megan yagize ati: "Ni ibintu byiza cyane kubona ukuntu abantu bishimiye igikorwa cyacu. Byanteye gusesa urumeza".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • King

    Birashimishije....ni ukureba uko bakwigirwaho.

    - 18/06/2019 - 20:13
Tanga Igitekerezo