Aba ’Civil engineers’ biga muri Nziza Training basuye uruganda rwa SAFINTRA (AMAFOTO)

Aba ‘civil engineers’ biga muri Nziza Training Academy ishami ryo gusesengura ubukomere bw’amazu maremare basuye uruganda rwa Safintra Rwanda Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi bikoze mu byuma.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ugushyingo 2019, saa kumi n’ebyili z’umugoroba nibwo abanyeshuli biga muri iki kigo mu ishami ryo gusesengura ubukomere bw’inyubako ndende bagiriye urugendoshuri ku ruganda rwa Safintra Rwanda Ltd ruherereye i Masoro.

Safintra Rwanda Ltd ikomoka mu kigo kinini ‘Safal Group’ kiza ku isonga mu gukora isakaro, imireko n’ibijyana nayo mu bihugu 12 bya Afurika.

Nzirorera Alexandre ukuriye Nziza Training Academy yatangarije Rwandamagazine.com ko urugendoshuri nk’uru ruba rugamije guhuza ibyo bigisha n’ibiri ku isoko.

Yagize ati " Biri mu ntego y’ikigo cyacu, guhuza ubuhanga twigisha ndetse n’ibiri ku isoko, aba mureba hano ni abiga ishami ryo gusesengura ubukomere bw’inyubako ndende. Mugihe gikurikiyeho cy’amasomo baratangira isomo rijyanye no gusesengura inzu zikoze mu byuma."

"Niyo mpamvu nyamukuru twatecyereje ko aho guhita dufata za mudasobwa tugatangira gusesengura ayo mazu, byaba byiza ko tubanza kujya aho ibyo byuma tuzajya dusesengura bikorerwa tukabireba, ababikora bakabidusobanurira, tukumva neza amoko abibamo, aho bikoreshwa ku nyubako ndetse n’ibibiranga, kugirango bazinjize muri mudasobwa ibintu bumva neza biboneka ku isoko ry’umurimo rya hano iwacu."

Nzirorera akomeza avuga ko ibi binajyanye n’impamvu yatumye atangiza Nziza Training Academy.

Ati " Kuko nize ubwubatsi muri kaminuza nkaba ndi rwiyemezamirimo mu bwubatsi, nahoze nibaza impamvu amasoko ajyanye n’ubwubatsi akomeye mu gihugu cyacu hafi yayose leta ihamagara abanyamahanga ngo abe aribo baza kuyakora, njyewe nabibonye nk’icyuho ku banyarwanda gikomeye cyane biranambabaza ntangira urugendo rwo gufunga icyo cyuho ku bumenyi budahagije butuma hitabazwa abanyamahanga mu mishinga yose ikomeye."

Yunzemo ati " Nibwo nashinze Nziza training academy, mfite intego yo kwigisha abantu nibanda cyane cyane kubarangije za kaminuza. Kuburyo amasomo yose twigisha atangwa n’impuguke ku isoko ry’umurimo nyarwanda, hakabaho n’igihe duhamagara abahanga ku rwego ru isi banganya ubumenyi na bamwe leta ihamagara ngo baze bakore imishinga ya hano mu Rwanda noneho twebwe tukabazana kwigisha abanyarwanda aho kugirango baze baje gukora amasoko yacu nibarangiza bigeendere."

Yakomeje avuga ko amasomo yose yigwa mu gihe cy’amezi atatu, hakiyongeraho andi mezi atatu yo gukora inyigo y’umushinga usoza amasomo ndetse n’ibindi byumweru bibiri byo guhura n’impuguke zo ku rwego rw’isi bazana i Kigali mu kwezi kwa mbere buri mwaka.

Nziza Training Academy ni ikigo kigisha ubuhanga buhanitse mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mishinga ijyanye no guhanga inyubako (architecture) ndetse no gusesengura ubukomere bw’inyubako ndende (structural engineering).

Cyatangiye gifite intego yo gifasha aba engineers n’aba architects kongerera ubuhanga bujyanye naho isoko ry’umurimo mpuzamahanga rigeze hifashishijwe ikoranabuhanga rijyezweho ku isi.

Iki kigo kikaba gifite gahunda yo kuzagenda gifungura amasomo yose bigaragarako abanyarwanda bagifitemo icyuho kijyanye naho isoko mpuzamahanga rigeze.

Basobanuriwe amoko y’ibyuma byubaka inyubako ndetse n’ibisakara

Alexandre Nzirorera niwe wari ubarangaje imbere

Nyuma yo gusobanurirwa neza, umuyobozi w’uruganda, Bhavesh Chandaria yakiriye aba Engineers bari baturutse muri Nziza training academy barangajwe imbere numuyobozi w’ikigo Nzirorera Alexandre

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Faustin

    Byari byiza cyane. Twahungukiye byinshi tuzifashisha mu masomo yacu no muri carriers

    - 8/11/2019 - 18:45
  • Faustin

    Byari byiza cyane. Twahungukiye byinshi tuzifashisha mu masomo yacu no muri carriers

    - 8/11/2019 - 18:45
  • Stive

    Iryo Shuli riherereye he?
    Amafoto ni menshi ariko nta bisobanuro biyaherekeje! Nk’uriya mu Engineer wabasobanuriraga yitwa nde, etc...

    - 8/11/2019 - 19:45
  • Stive

    Iryo Shuli riherereye he?
    Amafoto ni menshi ariko nta bisobanuro biyaherekeje! Nk’uriya mu Engineer wabasobanuriraga yitwa nde, etc...

    - 8/11/2019 - 19:51
  • SHEMA

    STIVE, Iri shuli riherereye kimironko, ugikata umuhanda ugana kibagabaga uhita ubona icyapa cyanditseho Nziza Training Academy, rifite ishami i kigali no mumujyi wa huye.
    nimero yabo ni +250785568718

    - 14/11/2019 - 14:03
Tanga Igitekerezo