5G izaba ikubye inshuro 10 umuvuduko wa 4G…iri mu nzira

Itegereze hejuru mu nguni y’ikirahure cya telefone yawe ya Smartphone. Ubungubu ishobora kuba iri kukwereka ko uri gukoresha umuyoboro wa internet wa 4G LTE kandi urumva biguhagije kuko ntakibazo na kimwe uhura nacyo cyangwa ngo internet igende icikagurika. Gusa nubwo bimeze bityo, vuba aha(si mu mezi ariko ni mu myaka iri imbere), telefone yawe izaba ikwereka ko uri gukoresha umuyoboro wa 5G.

Inganda za telefone zihugiye mu gushaka kugera ku cyindi cyiciro cya internet idakoresheje umugozi yihuta ku rwego rwo hejuru. Iyi kandi ni imwe mu ngingo zizanagarukwaho mu nama ihuza inganda zikora telefone ngendanwa n’abashoramari bafite aho bahurira nabyo ‘Mobile World Congress’ iteganyijwe kubera i Barcelona muri Espagne mu cyumweru gitaha. Nubwo byazaganirwaho ariko si mu gihe cya vuba 5G izahita igerwaho ku buryo bwihuse. Kugira ngo 5G igerweho hari byinshi bizabanza gukorwa harimo no kwagura ibikorwa remezo n’imiyoboro ya internet.

5G niyo izafasha mu gukoresha imodoka zitwara, ‘virtual reality headset’, ibikoresho byinshi byo mu nzu bizajya byikoresha, …

Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, 5G izaba yihuta kuruta uko ubitekereza. Izaba yihuta kurusha 4G ndetse izasimbura internet idakoresha umugozi (wireless) ahenshi kugeza ubu ikoreshwa. Mu kwihuta hano kuvugwa vumve umuyoboro wa internet uzaba wihuta inshuro 10 uwugereranyije na 4G LTE. Ibi bizajya bituma ubasha gukora download ya filime y’urukurikirane nka ‘Lord of the Rings’ mu masegonda make nkuko ikinyamakuru Wired Magazine kibitangaza mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘What Is 5G, and When Do I Get It?’ yo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017. Ikinyamakuru Le Monde , mu nkuru yacyo ‘La 5G, nouveau graal des opérateurs télécom américains’ y’umwaka ushize wa 2016, cyari cyatangaje ko 5G izaba yihuta inshuro 100 uyigereranyije n’indi miyoboro ya internet yayibanjirije.

Ikinyamakuru Wired gikomeza gitangaza ko muri Amerika 5G ishobora gutangira gukoreshwa muri 2020. Le Monde nayo itangaza ko mu mwaka wa 2020 aribwo 5G izaba yatangiye gukoreshwa ku mugabane w’i Burayi. 5G izaba ikoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga bishya bibasha kuyakira,’ Applications’ nshya za wireless ziyikoresha,… Telefone zikoresha 5G nazo zizasohoka mu mwaka 2020.
Leta ya Amerika yashoye miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika mu bushakashatsi bw’ikoreshwa rya 5G. Ni umushinga ibigo bikomeye mu gukora telefone no gukwirakwiza internet byahise byinjiramo. Twavuga nka Samsung, Intel, Qualcomm , Nokia,… Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibushaka ko busigara inyuma ngo ibihugu nk’Ubuyapani cyangwa Koreya y’Epfo bizayitange kugera kuri iri koranabuhanga ryihuta.

Kugeza ubu 5G yatangiye kugeragerezwa mu bigo bikomeye nka AT&T. “ Kugeza ubu iri koranabuhanga riri gukora muri ‘laboratoires’zacu.” Aya ni amagambo yatangajwe na John Donovan ushinzwe igenamigambi mu kigo cya AT&T. Nubwo batangiye kugerageza 5G ariko ngo ntizahita isakazwa ahubwo izaguma ahantu iri kugeragerezwa gusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • dieudonne kwizerimana

    none ni kuberiki nokia idakora ama smartphones menshi nka samsung?

    - 6/03/2017 - 09:17
Tanga Igitekerezo