Ikoranabuhanga

Indi virusi ifite ubukana ngo igiye gukwirakwizwa ku isi

Mu gihe igitero cy’ikoranabuhanga cya Virusi ba barushimusi bagabye kuri mudasobwa ziherereye mu bihugu bigera kuri 150 kitararangira, hatangajwe ko hari ikindi gikaze kukirusha gishobora kuba kigiye kugabwa kandi kikazaba gifite ubukana bukomeye. Kugeza ubu Virusi yitwa WannaCry imaze koherezwa muri mudasobwa zigera kuri 300.000 zo mu...

Abanyarwanda beretswe uburyo bwo kwirinda Virusi iri gukwirakwizwa mu isi

Nyuma y’uko igitero cy’ikoranabuhanga ba barushimusi bagabye kuri mudasobwa ziherereye mu bihugu bigera kuri 150, ikigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga (RISA) cyamaze gutanga amabwiriza yafasha Abanyarwanda mu kwirinda iki gitero nanubu kigikomeje gukaza umurego. Iyi virus yitwa WannaCry cyangwa WannaCrypt yoherezwa muri mudasobwa y’umuntu,...

Ibyo wamenya ku bitero by’ikoranabuhanga byagabwe ku bihugu 99

Inkuru iri kuvugwa cyane mu bijyanye na mudasobwa ni ijyanye n’ibitero bya barushimusi bagabye kuri mudasobwa ziherereye mu bihugu bigera kuri 99. Ni virusi isaba kubanza kwishyura amadolari 300 kugira ngo nyirayo yemererwe kuyifungura no kugira icyo ayikoreraho. Kuva ku wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 mudasobwa zo mu bihugu nka Amerika, u...

Habuze gato ngo indege ya Air Force One ya Trump ishye

Abakanishi 3 ba kompanyi ya Boeing bangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amadorali ndetse byashobokaga ko bateza inkongi y’umuriro kuri imwe mu ndege za Air Force One kubera uburangare bakoze ubwo bakoreraga ‘maintenance’ iyi ndege. Iperereza ryagaragaje ko iki kibazo cyabayeho hagati ya tariki 1 Mata na tariki 10 Mata 2016 ubwo Air...

Nigeria: Akoresha ‘Appication’ ya telefone mu kugaburira abashonje

Oscar Ekponimo, rwiyemezamirimo w’imyaka 30 ukomoka muri Nigeria, ari gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza ibiryo byakabaye bitabwa bikagezwa ku bashonje. Ubwo yari afite imyaka 11, iwabo wa Oscar Ekponimo bari bashonje cyane kuburyo ngo yajyaga areba ibikoresho byo mu gikoni , akifuza ko haza imbaraga zidasanzwe zikabyuzuzamo ibiryo (wishing...

VISA igiye gushyira hanze ‘Lunettes’ zifte ubushobozi bwo kwishyura

Tom Mansfield ushinzwe ‘Marketing’ muri Visa yerekana uburyo bushya bwo kwishyura bashaka gushyira hanze Kompanyi ya Visa ikora amakarita y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kwishyura ibicuruzwa irateganya gushyira hanze amadarubindi (Lunettes) nayo azajya aba afite ubushobozi nk’ubw’amakarita asanzwe akoreshwa. ‘Lunettes’ zifite ubushobozi nk’ubu...

Uburyo ibigo by’ubutasi byinjira muri ‘Smartphones’ z’abantu ntibabimenye

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa cyane ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ni iy’inyandiko WikiLeaks iheruka gushyira hanze zigaragaza uburyo CIA na MI5 zifite ikoranabuhanga ryo kuneka abantu kugeza ubwo banifashisha televiziyo zo mu bwoko bwa smart Tvs, telefone , imodoka n’ibindi. Zimwe muri ‘Software’ urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe...

Wikileaks yamennye amabanga y’uburyo CIA ishobora kumviriza abantu binyuze no muri Televiziyo

Urubuga menamabanga, Wikileaks rwashyize hanze amabanga y’ uburyo bw’akataraboneka urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , CIA (Central Intelligence Agency) ikoresha yinjira mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa kugeza no kuri televiziyo zikoresha internet. Izi nyandiko z’ amabanga Wikileaks yise’ Vault 7’...

MU MAFOTO: Telefone NOKIA yagiye ishyira hanze kuva muri 1985 kugeza kuri ‘BAGOREBEZA’ nshya

Uruganda rwa Nokia rumaze imyaka igera kuri 32 rukora telefone zigendanwa. Mu mafoto ugiye kureba ubwoko bwa telefone uru ruganda rwagiye rukora mu myaka itandukanye kugeza muri uyu mwaka rwagaruye ku isoko Nokia 3310 yamenyekanye ku izina rya ’BAGOREBEZA’. Nokia Mobira Talkman Telefone ya mbere ya Nokia yakozwe muri 1985, ihabwa izina rya...

5G izaba ikubye inshuro 10 umuvuduko wa 4G…iri mu nzira

Itegereze hejuru mu nguni y’ikirahure cya telefone yawe ya Smartphone. Ubungubu ishobora kuba iri kukwereka ko uri gukoresha umuyoboro wa internet wa 4G LTE kandi urumva biguhagije kuko ntakibazo na kimwe uhura nacyo cyangwa ngo internet igende icikagurika. Gusa nubwo bimeze bityo, vuba aha(si mu mezi ariko ni mu myaka iri imbere), telefone...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90