Ikoranabuhanga

Ibyo wamenya kuri Sophia ’Robot’ izitabira inama ya Transform Africa i Kigali

Sophia niyo ‘Robot’ ya mbere yahawe ubwenegihugu mu mateka. Yakozwe n’uruganda rusanzwe rukora robots rwitwa Hanson Robotics. Abategura inama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi bavuga ko iyi ‘robot’ izaba iyirimo. Mu gitondo kuri uyu wa mbere abategura inama ijyanye n’ikoranabuhanga ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 14...

Equateur yatangaje impamvu yatanze Julian Assange washinze Wikileaks agatabwa muri yombi

Mu Bwongereza, polisi yataye muri yombi Julian Assange washinze WikiLeaks. Itangazo ryayo rivuga ko Assange yafatiwe muri ambasade ya Equateur y’i Londres. Isobanura ko yinjiyemo itumiwe n’iyi ambasade, guverinoma ya Equateur imaze kwambura Assange ubuhungiro yari yaramuhaye. Julian Assange ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu buhungiro...

U Rwanda rugiye gushyira ku isoko Telefone zakorewe mu Rwanda

Ministiri w’Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya INGABIRE Paula, yizeza ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’u kwa Kamena 2019, u Rwanda ruzashyira ku isoko telefone zigezweho zikorerwa mu Rwanda. Ministiri INGABIRE Paula avuga ko hashyizweho ingamba kugirango ibikoresho by’itumanaho nk’iminara na telefoni zigezweho bikomeze kwegerezwa...

Mu kirere cy’u Rwanda hakumiriwe indege za Boeing 737-8 Max

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivile cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abantu 157. U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore,...

Ibyogajuru bitandatu u Rwanda ruzungukiramo byoherejwe mu isanzure

Ikigo cy’itumanaho cyo mu Bwongereza cya OneWeb cyohereje mu isanzure ibyogajuru byacyo bya mbere bitandatu, aho kimwe muri byo kitezweho gusakaza interineti izagera ku mashuri yo mu Rwanda. Umuherwe Richard Branson wa Virgin Group, abayobozi bakuru ba Soft Bank yo mu Buyapani, abayobozi ba Airbus n’abandi batandukanye barimo abaminisitiri bo...

Nziza Training Academy yatanze impamyabumenyi ku baharangije amasomo y’ikoranabuhanga mu guhanga inyubako

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019 Nziza Training Academy yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuli 14 barangije amasomo yabo mu bijyanye no guhanga inyubako hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuhango wabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali witabirwa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bifite aho buhurira n’imyubakire, ababyeyi b’abana barangije...

Icyogajuru InSight cyageze ku mubumbe wa Mars

Nyuma y’amezi atandatu y’urugendo rugera ku bilometero miliyoni 160 mu kirere, icyogajuru cy’abanyamerika cyageze ku mubumbe wa Mars. Abashakashatsi b’abanyamerika bizeye ko icyo cyogajuru InSight kizakusanya amakuru yimbitse ku miterere y’uwo mubumbe. InSight gipima ibiro 360 kandi mu kucyubaka cyatwaye akayabo ka miliyari y’amadolari. Iki...

Ikoranabuhanga rya Yego Cabs mu gutwara abagenzi ryitezweho byinshi

Ikoranabuhanga rya Yego Cabs rihuza abatwara imodoka ntoya n’abagenzi burimo kunozwa kugira ngo umugenzi ajye ahita yivuganira n’umutwara, bitanyuze mu zindi serivisi. Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko iri koranabuhanga risimbuye iryananiwe gutanga umusaruro ryari rimaze imyaka 5 rikoreshwa. Hagiye gushira ukwezi mu Rwanda hatangijwe...

Impamvu 5 Ubucuruzi bwawe bugomba kugira urubuga rwa interineti

Nubwo waba ufite ubucuruzi buciriritse, ukwiye kugira urubuga rwa internet (website) kugirango uzamure izina ry’ubucuruzi bwawe. Muri iyi minsi ubucuruzi bwose bushishikarizwa kugira urubuga rwa internet kuko bitagihenze kandi ntabwo ari ngombwa ko rwiyemezamirimo arwikorera. Hari ikigo cyitwa The Click kibizobereyemo kibigufashamo kandi ku...

Ibyo wamenya ku ndege Perezida Xi Jinping agendamo

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo wamenya ku ndege Xi Jinping agendamo. Nubwo abandi bakuru b’ibihugu baba bafite indege zabo bwite, Perezida Xi Jinping we nta ndege ye bwite agira. Mu ngendo z’akazi...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90