Yandikisha amano akaba ari nayo akoresha imirimo myinshi…afite icyizere cyo gukiza nyina - PHOTO&VIDEO

Umwana witwa Irakoze Sylivie ,ufite imyaka 15 ni umwe mu bana biga mu kigo cya HVP Gatagara. Nubwo afite ubumuga bw’amaboko ariko afite impano idasanzwe yo kubasha kwandikisha amano, kuyarisha no kuyakoresha indi mirimo inyuranye.

Ikigo HVP (Home de la Vierge des Pauvres) giherereye mu bice binyuranye by’u Rwanda ariko icyicaro gikuru kikaba kiba i Gatagara mu Karere ka Nyanza.

Cyashinzwe ndetse cyubakwa na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana, mu mwaka wa 1960. Cyubatse ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga. Ikigo cya HVP Gatagara gitanga serivisi zitandukanye ku bafite ubumuga zirimo ubuvuzi, uburezi, kubakorera inyunganirangingo ndetse no kubagira inama z’ubuzima.

Mu burezi, iki kigo cyakira abana bafite ubumuga butandukanye nk’ubwo kutumva, kutavuga n’ ubumuga by’ingingo. Abafite ubumuga bwo kutabona , abenshi bigira ku ishami ry’i Rwamagana. Irakoze Sylivie ni umwe mu bana biga muri iki kigo cya HVP Gatagara mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ariko akaba afite umwihariko wo kuba we yandikisha amano ndetse n’indi mirimo akaba ayikoresha amano ye kubera ko afite ubumuga bw’amaboko.

Umwe mu bayobozi b’iki kigo , yatangarije Rwandamagazine.com ko yahageze akiri umwana muto cyane, atabasha kugenda, bakabanza kumugorora , amaze kugenda atangira ibyerekeye amasomo.

Irakoze Sylivie yatangarije Rwandamagazine.com ko yatangiye kugerageza kurisha amano ubwo yari amaze kubona ko agora abazaga kumugaburira.

Ati “ Nabyirutse bantamika ariko nkumva ko ndishije amano nabishobora kuko nabonaga ari ukugora abaza kuntamika , mbigerageje mbona ndabishoboye , nza no kwiga kujya nandikisha amano, mbona abandi bandika njye ntandika , nza kubimenyera, nsaba ababyeyi banjye ko bava hano banshyize mu ishuri kuko nashaga kwandikisha amano.”

Irakoze Sylivie yakomeje avuga ko ubu amaze kubimenyera kuburyo n’abandikisha intoki batamutanga kwandika ndetse yemeza ko mu gihe cy’ibizamini bidasaba ko bamwongerera iminota.

Ati “ Narabimenyere, nsigaye nandika vuba vuba, hashize imyaka 3 niga …mbona ningera mu mashuri asa n’aho ari makuru nzaba nzi kwandika neza cyane …ndandika, abandi turajyana turangiriza rimwe.

Nubwo yandikisha amano, ntibimubuza gutsinda ndetse rimwe na rimwe akaba uwa mbere nubwo ahura n’ikibazo cy’Ubushobozi buke.

Ati “ Mu wambere , igihembwe cya mbere nagize 98%, mba uwa mbere icya kabiri nsubira inyuma ngira 95%, icya gatatu ngaruka imbere ngira 97%, . Mu mwaka wa 2 , mu gihembwe cya mbere nagize amanota 97%, icya 2 ngira 96% mba uwa mbere, icya gatu ntabwo nakize kubera ubushobozi buke.

Yunzemo ati “ Kubera ko mu rugo hari ibibazo byinshi, mama niwe tubana, ntago yabashije kuba yampa ibikoresho kuko mfite murumuna wanjye na we wiga mu wa 3 w’amashuri yisumbuye .”

Iwabo wa Irakoze Sylivie ni mu mayaga ya Nyanza, mu murenge wa Muyira, Akagali ka Gati, Umudugudu wa Ruyenzi. Avuga ko kuba ahura n’ibibazo by’ubushobozi biterwa n’uko se afite undi mugore. Nubwo bimeze bitya ngo siko byahoze.

Ati “ Nkiri umwana , mama nabonaga anyakira ntakibazo, na papa ariko nabonaga ntakibazo,…ubu naje kwiga nibwo Papa yabaye nkunterereranye , ntabwo namwaka ikintu ngo akimpe.”

Iyo uganira na Irakoze Sylivie uba ubona afite icyizere cy’ejo hazaza , ndetse ngo ateganya gukiza nyina umubyara , narangiza amashuri ye.

Ati “ Imbogamizi mpura nazo ni ukuba mama ari umukene ntabasha kubona ibikoresho nkuko mbyifuza…nintsinda , numva nzabona akazi nkakora no mu biro(bureau ) wenda, kuburyo wenda nanjye nzabasha gukiza mama.”

Irakoze Sylivie arisha amano

Ahorana Morale

Imbogamizi ahura nazo ni ukubura ibikoresho by’ishuri ariko ngo yizeye kuzabona akazi keza agakiza nyina

No kwandika , yandikisha amano , akandi kaneza kandi vuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo