Yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga. Yafatanwe n’abandi bantu babiri aribo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba banarufatanwe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Rwabukwisi Albert yari kumwe na Ndagano Fardjallah Kazimbaya ndetse na Kalisa Ismael.

Ndagano Fardjallah Kazimbaya yasabwe na mushiki we, Uwase Sharifa Kazimbaya, uba muri Canada, kumushakira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu rwo mu Rwanda, nibwo Ngagano yegeraga Rwabukwisi, ukora ibyangombwa bihimbano, arayimukorera. Iyo perime mpimbano yaje gufatanwa Kalisa Ismael, agiye kuyoherereza Uwase Sharifa muri Canada, abinyujije muri kimwe mu bigo byo mu Rwanda byohereza ubumwa mu mahanga.

Rwabukwisi asobanura uko yahuye na Ndagano, yagize ati “Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo navuganye na Ndagano Fardjallah Kazimbaya ampuza na mushikiwe Shalfa Uwase Kazimbaya uba muri Canada kugira ngo uyu mushiki wa Ndagano mukorere Perime yo gutwara imodoka. Narabyemeye twumvikana ko bazampa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ariko bahise bampa ibihumbi 100 andi bari batarayampa.”

Rwabukwisi akomeza avuga ko iyo ariyo perime yari amaze gukora yonyine ariko yemera ko hari ibindi byangombwa yakoreraga abantu birimo ikigaragaza ko umuntu yishyuye imisoro mu kigo cy’igihugu k’imisoro n’amahoro (Tax clearance certificate) ndetse ngo hari n’abo yakoreye icyakombwa cyerekana ibyakorewe kuri konti y’umuntu muri banki (Bank statement).

Ibi byose Rwabukwisi Albert aremera ko yabikoranaga n’uwitwa Claude, bakaba barahuye muri Gicurasi uyu mwaka bakaba bakoreraga mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Uyu Claude, aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Rwabukwisi yafatanwe kashe 47 z’ibigo bitandukanye yari yarihaye ububasha bwo guhagararira ibigo bitandukanye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko yazikoreshaga azitera ku byangombwa nabyo by’ibihimbano. Yavuze ko ibyo yakoraga ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Rwabukwisi arakekwaho ibyo byaha bitandukanye ariko na bariya bari kumwe barakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukora perime mpimbano. Nta muntu n’umwe wemerewe gusimbura inzego zaba iza Leta cyangwa izikorera. Mugihe izo nzego zamuhaye uburenganzira bwo kuzihagararira, ibyo birumvikana, ariko Rwabukwisi nta burenganzira abifitiye, ibyo yakoraga ni icyaha gikomeye azahanirwa mu mategeko, aramutse abimijwe n’urukiko.”

CP Kabera yaboneyeho no kugaya bamwe mu bantu bareka kugana inzego zizwi zikorera mu mucyo, ahubwo bagahitamo kujya gushaka ibyangombwa ku bantu batazwi kandi bari bunabace amafaranga menshi.

Ati “Rwabukwisi twamufatanye kashe 47 z’ibigo bitandukanye harimo ibya leta n’ibyigenga n’amabanki atandukanye. Turashaka kumenyesha abantu banga kugana Polisi (twabonyemo kashi za Polisi y’u Rwanda), bakanga kugana banki, bakanga kugana amavuriro, bakanga kugana imirenge n’ahandi hatandukanye, ahubwo bagahitamo kugana abantu nk’aba bakajya kubashakaho serivise, bamenye ko bazakurikiranwa nabo bakabibazwa.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abantu kureka ibyaha kuko n’abatarafatwa, ari ikibazo cy’igihe nabo bazafatwa bashyikirizwe ubutabera. Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifashe abantu bakoresha kashe mpimbano bakanazitera ku byangombwa bihimbano kuko tariki ya 17 Mata 2019 uwitwa David Kayisire, Polisi y’u Rwanda yamufatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega afite kashe 77 yagendaga atera ku byangombwa bihimbano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. (Ni ingingo yagaragajwe hejuru).

Rwabukwisi Albert wafatanwe kashe 47 z’ibigo bitandukanye, anafatanyije na Ndagano na Kalisa ku cyaha cyo gukora uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka

Kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta, ibyigenga n’amabanki nizo zafatanwe Rwabukwisi Albert

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo