Yafatanywe kashi 77 n’impapuro mpimbano z’ibigo bitandukanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2019, Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru umugabo yafatiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, akagari ka Kigarama afite kashi zitemewe 77 n’impapuro mpimbano yakoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kayisire David w’imyaka 30 y’amavuko zimwe muri izo kashi n’impapuro mpimbano yafatanwe harimo iz’amashuri makuru na zakaminuza; iz’amashuri y’isumbuye, iz’amabanki, iz’ibitaro, iza Polisi, iz’imirenge, iy’ikigo gishinzwe ubutaka ndetse n’izindi z’ibigo bitandunye bitanga servisi.

Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yari asanzwe abikora guhera mu 2016 ariko ngo aho azaniye umugore amusaba kubireka amubwira ko abiretse ariko nyuma yongera kubyubura.

Yagize ati " Uyu mwuga nari nsanzwe nywukora mfite mugenzi wanjye wawunyigishije nyuma aza kujya i Burundi ndawukomeza. Uwashakaga indangamanota, icyemezo runaka cyangwa impamyabumenyi nabimukoreraga kuko ibikoresho nabaga mbyifitiye."

Akomeza avuga ko izo kashi afite uwazimukoreraga kandi ko kuva yabikora nta muntu wari bwanamukeke ahubwo yatanzwe n’uwo yitaga inshuti ye magara. Agasoza agira inama abakora ibintu byose binyuranyije n’amategeko kubireka kuko iminsi y’umujura itarenga kandi ko umunyarwanda nyawe adakwiye guhemukira igihugu cye akora ibyo kitemera.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko gufatwa kwa Kayisire byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage bayiha amakuru y’abakora ibyaha.

Yagize ati " Ejo ku wa 16 Mata, nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko Kayisire atunze kashi iwe mu rugo zitandukanye akoresha mu buryo butemewe biturutse na none ku makuru bari bahawe n’uwo yari amaze guterera kashi y’umurenge akamuha ibihumbi 20.000frw."

CIP Umutesi yibukije abakoresha inyandiko mpimbano n’ibindi birango bya leta kimwe n’ababagana bose bashaka ibyo byangombwa mpimbano ko bakwiye kurya bari menge kuko kubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage batazabura gufatwa.

Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba buri wese kujya yihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha nk’ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

Uyu mugabo nahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 276 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu(5) kugeza kuri irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo