Yafashwe ari gucukura imirindankuba iba mu nkingi z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Cyunuzi yafashe Hakizimana Emmanuel ufite imyaka 32 arimo gucukura imirindankuba iba ku nkingi z’amashanyarazi. Yari anafite ibindi byuma by’amashanyarazi yakase kuri izo nkingi. Hakizimana yafashwe mu rukerera rwa tariki ya 19 Ukwakira 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizimana yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi mu Mudugudu wa Cyunuzi mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko Hakizimana yangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kumufata, mu rukerera rwa tariki ya 19 Ukwakira nibwo yafatiwe mu cyuho arimo gucukura iyo mirindankuba iba ku nkingi z’amashanyarazi yari anafite bimwe mu byuma yakase kuri izo nkingi.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere Hakizimana yangiza ibyo bikorwaremezo kuko ngo no mu minsi ishize yari yacitse abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu(REG). Nabo bari bamusanze arimo gucukura iyo mirindankuba ariruka.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi banarinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho.

Ati “Ubufatanye bwanyu mugucunga umutekano ni ingenzi, ariko cyane cyane murusheho kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho. Igihe cyose hari umuntu mukekaho guhungabanya umutekano mujye mwihutira gutanga amakuru.”

Hakizimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo