Uwasabye babakobwa gushyira amashusho y’urukozasoni kuri ’Instagram’, yarashwe ashaka gutoroka - RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

RIB itangaza ko yari yafatanywe na babakobwa 4 berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama 2020.

Ngo yarashwe ashaka gutoroka Station ya Nyarugunga (mu Karere ka Kicukiro) aho yari afungiye.

Uretse kuba ari we ngo wasabye abo bakobwa gushyira hanze amashusho y’urukozasoni n’ubwambure bwabo hanze, yari anakurikiranyweho icyaha cyo kuba mu gatsiko kacuruzaga abakobwa b’abanyarwandakazi mu Rwanda no hanze yacyo, bagakoreshwa uburaya (being part of a transnational network trafficking young Rwandan women for prostitution within the country and abroad).

RIB ikomeza ivuga ko igikorwa yafatiwemo ari kumwe n’abo bakobwa nacyo ngo cyari mu rwego rw’ubucuruzi.

Itangazo RIB yashyize hanze risoza rivuga ko Ambasade ya Congo mu Rwanda yamaze kubimenyeshwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abakobwa bane bakukirikiranweho icyaha cyo gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Bafashwe bimaze kumenyekana ko babana n’umusore (ari na we warashwe) mu nzu imwe ari na we wabafashaga gushyira aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru bijyanye:

RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo