Uwakoreye amasanduku abapfanye na Perezida Habyarimana, agahisha umurambo wa U.Agatha yatanze ubuhamya

Kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyihariye cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Karamaga Thaddee wahoze mu ngabo zari iza Habyarimana, FAR, akaba n’umurinzi w’igihango yatanze ubuhamya bw’uko yabashije guhisha umurambo w’uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana, wishwe Jenoside igitangira.

Ni umuhango wabereye ku Irebero ahashyinguye abari Abanyapolitiki ndetse n’abandi biciwe muri ako gace. Ni urwibutso rushyinguyemo abagera kuri 14.000.

Karamaga Thaddee kuri ubu utuye mu Karere ka Burera yahoze mu gisirikare cya Habyarimana, FAR (Forces armées Rwandaises). Karamaga yari afite ipeti rya Caporal Commando, akaba yari ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana mu kigo gikuru cya Gisirikare cya Kanombe. Ni na we kandi wari ukuriye ibikorwa by’ibarizo muri iki kigo (Chef d’atelier).

Yatanze ubuhamya ubwo hasozwaga icyumweru cyihariye cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorwe Abatatutsi muri Mata 1994. Yavuye imuzi bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe mbere hose.


Bagosora yababwiye kuzibura imbunda

Kimwe mu bimenyetso yatanze ni icy’uko Theoneste Bagosora ngo ubwo yavaga mu mishyikirano y’amahoro yaberaga muri Tanzaniya, yahitiye mu kigo cya Kanombe akababwira kuzibura imbunda.

Yagize ati “ Theoneste Bagosora , igihe hari imishyikirano muri Tanzaniya yari amazeyo ibyumweru 2, ubwo yagarukaga, ntabwo yaruhukiye iwe ahubwo , yaruhukiye mu kigo i Kanombe cyari kirimo abasirikare turenga 4000. Hari ababaga baje kuruhuka imirwano n’abandi biteguraga kujya mu mirwano. Aratubwira ati Inkotanyi zariye karungu , mufunge imikandara muyikomeze, mwoze imbunda muzizibure , tugiye guhanagura abanzi baturimo, hanyuma tubone uburangamira Inkotanyi ….”

Icyo gihe ngo abari baturiye ikigo cya gisirikare cya Kanombe barishwe harimo umusaza witwaga Kabalisa, Munyakayanza wakoreraga abasirikare b’Ababiligi mu kigo i Kanombe,… Bamwe ngo bishwe n’inkoni abandi bicwa n’amasasu , bagahambwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe hakoreshejwe imashini ya tingatinga.

Yabonye ibaruwa y’ibanga

Karamaga ati “ Njye kuko nisanzuraga mu biro kubera imirimo nabaga mfite mu kigo i Kanombe, nagiye kureba komanda Major Ntibihora Augustin wanyoboraga ngira ngo ndebe impapuro zisaba ibikoresho twakoreshaga, nsanga nta muntu urimo, mba nguye ku ibaruwa y’ibanga(tres secret). Yari iri mu gifaransa. Yavugaga ko ba komanda b’ibigo bya gisirikare mu ngabo z’igihugu , ba komanda b’imitwe iri mu ntambara, ndabibutsa ko dushimangira umutwe w’Interahamwe ugakomera kubera ko dufite amakuru y’uko FPR izatubirindukana ubwo tugiye kuvangura ingabo .Hari amakuru avuga ko les unites d’Elite(imitwe ikomeye ) ya FPR bazasiga hanze mu gihe twebwe ingabo zacu zizaba zamaze kugera hanze tutagishoboye kuzibona . Uwo mutwe igihe ingabo zizaba zije kudurumbanya igihugu, interahamwe zizadufashe kwirwanaho no gukora ibintu bibi mu gihugu.”

Yanavuze uburyo umunyapolitiki Kavaruganda n’uwari Minisitiri w’intebe Nsengiyaremye Dismas bashatse kwicwa n’abakomando bahoze ari aba FAR mbere ya 1994.

Ibinyamakuru ngo byacaga amarenga y’ibigiye kuba

Ati “ Kangura numero ya 7, yari iriho ifoto ya Perezida Kayibanda yambaye costume , abayifite bazayirebe cyangwa bazarebe muri archive. Interuro y’icyo kinyamakuru yaravugaga ngo Batutsi bwoko bw’Imana, murareba uyu Kayibanda yarwanyije Inyenzi arazitsinda, niba mukomeje gushyigikira inkotanyi, uyu muhoro uzabamaraho ..numero ya 9 yari iriho ifoto y’ingabo nyinshi za FPR zifite imbunda ku rutugu ziri muri defile , zikandagiye amasanduku menshi arimo imirambo, n’uduhanga twinshi (aha yiseguye kukuba yakoresheje iyi mvugo), interuro y’icyo kinyamakuru yaravugaga ngo mwa Nkotanyi mwe , nimukomeze urugamba, muzataha mu Rwanda munyura hejuru y’imirambo .”

Yanavuze ku binyamakuru Interahamwe, le Tribu du Peuple, Medaille Nyiramacibiri, Umuranga ,Umusambi avuga ko byose byashishikarizaga Abahutu kumara Abatutsi.

Bari barabujijwe kwica abagore b’abasirikare b’Abatutsi

Karamaga ati “Ubundi ingabo ni izo kurengera abaturage n’ibyabo. Icyo gihe n’ibindi byerekanaga ko Jenoside yateguwe, ba komanda bambwiraga abasirikare babo bati, muzirinde abagore b’abasirikare b’abatutsikazi, mutazica umugore we , bigatuma ingabo zisubiranamo . Urumva ko ari ibintu byari byari byarateguwe.”

Yasuzuguye itegeko rwo gushyingura vuba na bwangu Uwiringiyimana Agatha

Indege ikimara kugwa ngo niwe wakoresheje amasanduku y’abaguye mu ndege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Karamaga yanavuze uko yasuzuguye itegeko ryo gushyingira vuba na bwangu Uwiringiyimana Agathe, ku ya 8 Mata 1994.

Ati “ Nababwiye ko arinjye wari chef wa Atelier. Ninjye wakoresheje amasanduku yo gushyiramo imirambo y’abo bantu bari bapfanye na Perezida Habyarimana aribo General Nsabimana Deogratias, Colonel Sagatwa, Major Bagaragaza wari Officier d’ordonnance wa Habyarimana , Docteur Akingeneye, Ambasadeli Renzaho n’undi ntibuka izina…nabakoreye amasanduku muri iryo joro, bukeye ku itariki ya 7 banzanira imirambo nyishyira mu buruhukiro by’ibitaro bya Gisirikare kuko ninjye wari ubushinzwe.”

“ Ku itariki ya 08, mu gitondo nka saa tatu , ubwo nari ndi muri atelier, nahamagawe n’intumwa ya Major Ntibihora Augustin wanyoboraga mu mutwe w’ingabo , ngeze imbere y’ibiro bye , nsanga hari Ambulance arambwira ati hano harimo umugore Uwiringiyimana Agatha, kano kanya, tout de suite, genda umuhambe , saa munani uze kugaruka umbwira ko byarangiye,…”

“ Nari mfite ikipe naganyagamo y’abasivile, iyo nari nakoranye nabo mu gitondo ,… umurambo naragiye kuko wari uryamye kuri matela nshyashya , bigaragara ko yari akimara kuraswa, kuko yaje avirirana, yarashwe isasu mu gahanga , nirindi ku mutima,…namushyize mu isanduku, ndamufubafuba, isanduku nyisunikira munsi y’imirambo y’abo bari bapfanye na Perezida . Naje gufata akandi gakipe kugira ngo katazamvamo, tujya i Karama ahari irindi rimbi rya gisirikare, hari umusirikare twari tugiye guhamba, noneho saa munani zigeze, Major Ingenieur Ntibahora ambajije niba namuhambye, ndamubwira nti namuhambye.”

“ Igihe ingabo zari iza FPR zari zimaze gufata Résidence présidentielle (aho Habyarimana yari atuye ), kwa Habyarimana, amasasu yaromonganaga muri biriya bitaro bya Kanombe, nabisikanye n’abarinzi bacu ku irembo, mfata urufunguzo, n’ikaramu, ndagenda mfungura uburuhukiro ya sanduku, nandikaho nti ‘Premier Ministre Uwiringiyimana Agatha’ , ngira ngo azamenyekane ashyingurwe mu cyubahiro.Icyatumye bagirango mpite muhamba byihuse , bagira ngo basibanganye iby’urupfu rwe.”

Uko yarokoye abana b’abari bamaze kwicwa akabahungana muri Zaire

Karamaga yagize ati “ Ku itariki ya 9 kuko ari njye bari bashinze kuraruza imirambo yari ikikije urugo rwa Perezida Habyarimana , hari ibeni bari bampaye ariko ntibatume ngera aho bari kuyishyingura , noneho ntangira kuraruza abana ababyeyi babo bari barishwe, abana mbatwara ku rugo ruri haruguru ya Military i Kanombe muri metero 100. Mbonye Interahamwe zasaze, abana ndabazana njya kubabika mu kigo , ku mukaporali wari Comptable w’umunya Byumba witwa Sakasi. Igihe amabombe yari atubanye menshi, ntinya ko bombe yazagwa ku nzu abana bari barimo , bakitaba Imana , ndabimura mbasubiza iwanjye . Igihe cyo guhunga, abana mbagerana muri Congo.”

Karamaga atanga ubuhamya

Muri Congo bahuye n’ubuzima bubi, ahava agiye kuhicirwa

Karamaga ati “ Twahuye n’ubizima bubi. Nari mfite amahema 3, turimo turi abantu 19, naguze imifuka 2 y’ibishyimbo imbana ubusa. Ntangira kujya nirirwa n’umufuka , guhera ku wa mbere kugera ku wa 5, nkajya nirirwa ndi gusabiriza ibigori , kuwa 6, njye n’umwana mukuru warimo, tukajya gushesha i Goma kugira ngo tubone ifu y’ubugari .”

Yaje kumenya ko hari agaco bamuteze kagomba kumwicana n’abana yarokoye, akiza amagara.

Ati “ Muri icyo gihe Koloneri w’umuganga Baransaritse , yanteguriye agaco ko kunyicana n’abo bana ,avuga ngo kiriya gikaporali cy’igitutsi ngo ni icyitso cy’Inkotanyi. Agaco kagombaga kuza kundasana n’abo bana, umwe muribo yaraje nka saa tanu, arambwira ati urapfuye n’abana, muhunge. Nohereza umwe umwe, mbabwira aho turi buhurire i Ndosho…”

“ Twaraje tugeze mu cyahoze ari Komini Nkumba , ngira amahirwe mpasanga umugabo mwiza cyane , Koloneli Rutabana , ubu ni Ambasadeli muri Israel, yari kumwe n’undi mugabo munini w’umukapiteni. Ambasadeli koloneli Rutabana yaramfashije ampa imifuka 6 y’ibigori, imufuka 5 ya Patte Jaune, amfasha no kugira ngo bamwe muri abo bana basange imiryango yari yararokotse i Kanombe.”

Kubera abantu yarokoye, kuri ubu Karamaga ni umwe mu barinzi b’igihango

Mubandi yafashije ni imiryango y’abantu bamutabaje babaga i Murambi muri 1993, Karamaga yohereza ikamyo ijya kubazana ayikodesheje 5000 FRW, arabazana abacumbikira mu nzu yakodeshaga 4000 FRW buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka wose , abashakira n’ibyo kurya kuri ubu bakaba bakiriho.

Mu gihe cy’inkiko Gacaca yatanze ubuhamya bw’abari Interahamwe

Karamaga kandi yavuze ko mu nkiko Gacaca, yatanze ubuhamya mu rukiko rwa Kanombe mu Kagali ka Kamashashi, icyo gihe ngo yatangaje abari Interahamwe nkuru , ubu barafunze.

Ati “ Hari abo nibuka harimo Vatiri, uwitwa Mugabonake, uwitwa Karekezi, n’izindi nterahamwe nyinshi…hafi ya bose barafashwe , ubu barafunzwe uretse abasigaye muri Zaire. Mu kigo i Kanombe , nagiye kwerekana ibyobo 3 rusange byashyinguwemo inzirakarengane z’abantu bicwaga …kubera ko hari amatingatinga 3 yirirwaga ari gucukura mu kigo , noneho n’amabeni yirirwaga ari mu gutunda buri kanya, buri kanya azana imirambo, basuka nk’abari gusuka inkwi, barangiza bagatwikira.”

“Ninjye watanze urutonde rw’abasirikare bakuru , bagize uruhare muri Jenoside ndetse nabitangaza muri Parike y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze …hafi ya bose bamaze gufatwa ubu bari mu magereza .”

Yanarwanyije Abacengezi

Karamaga yagize ati “ Igihe cy’Abacengezi nafashije igihugu kurwanya abacengezi. Abacengezi baranyandikiye bari mu Kinigi, inshuro 3, amabaruwa barayazana, bansaba ngo tujye kwigisha abasirikare bakiri bato, ndabahakanira, mpitamo gusanga ingabo za Leta , bampa imbunda turakorana amanywa n’ijoro.”

“ Igihe kimwe nafashe abasore b’abasivile, bari bampaye kugira ngo dufatanye irondo , abacengezi baba baturutse mu cyahoze ari Komini Kigombe, bambuka umugezi, bagana mu cyahoze ari Komini Nkumba , bageze hagati mbahuramo urusasu, umwe ndamurasa arapfa , kuva icyo gihe ntabwo bongeye kuhanyura.”

‘Nsigaye nikandagira ariko dufite umugabo w’ntwari udasusumira mu rugamba rw’amasasu’

Karamaga yasoje ubuhamya bwe avuga ko abanyapolitike b’iyi Leta ari beza gusa avuga ko hari abasigaye bamuhamagara bamutera ubwoba.

Ati “ Abanyapolitike b’iyi Leta ni beza…Abantu bafatanyije na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umubyeyi wacu, baha abaturage amashanyarazi, ntanifaranga na rimwe umuturage atanze, bahemba abaturage muri VUP, abasaza n’abandi batishoboye , abantu bagashobora kubaho…”

“ Gusa ubu nsigaye nikandagira. Ku itariki 11 z’ukwezi kwa 11, telefone yarampamagaye iri mu Budage saa saba na cumi n’itanu, ambwira nabi cyane. Indi telefone yarampamagaye bucyeye mu gitondo , mbajije abantu barambwira ngo ni iyo muri Aziya . Hari indi telefone yampamagaye yo muri Zaire…ariko ibyo byose ntacyo bivuze kuko ntawuzabaho nkikirunga kuko ntibyambuza kuvuga ukuri kandi dufite umugabo w’Intwari udasusumira mu rugamba rw’amasasu.”

Perezida wa Sena yamuhumurije

Perezida wa Sena Bernard Makuza wavri umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye , yahumurije Karamaga Thadee amubwira ko abo bamukanga ntacyo bazamugira .

Yagize ati " Nagira ngo munyemerere mpumurize Thadee ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira , ntawe uzagukoraho. Uretse n’ubugabo wagize mubyo wadusobanuriye , waniyemeje guhagarara ku kuri , ukavuga ibyo uzi , bidufitiye akamaro twese nk’abanyarwanda nkuko nabandi banyarwanda b’abanyakuri babikora , bagafasha kumenya amateka y’ibyabaye kandi bahagazeho, atari ibihimbano , atari ibitirano kuko uko niko kuri."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo