Uwacu Julienne yahererekanyije ububasha na Nyirasafari, bombi bashimira Perezida Kagame

Uwacu Julienne yahererekanyije ububasha na Nyirasafari Esperance, Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, bose bahuriza ku gushimira Perezida Kagame icyizere yabagiriye.

Ihererekanyabubasha muri iyi Minisiteri ryabaye ku gicamunsi cyo kuri mbere tariki 22 Ukwakira 2018.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda nibwo bombi binjiye mu cyumba cya Minisiteri y’Umuco cyabereyemo uyu muhango.

Umuhango nyirizina witabiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye bakorana nayo. Uwacu na Nyirasafari bahagereye rimwe, bombi bicara akanya gato, babanza kuganira, ubundi umuhango nyirizina uratangira.

Mu ijambo rye, Uwacu Julienne yashimiye cyane abo bakoranye mu myaka hafi 4 yari amaze ayobora iyi Minisiteri. Uretse abo bakoranye muri Ministeri , Uwacu Julienne yashimiye Komite Olempike ndetse n’ibigo bine biyishamikiyeho :ingoro z’umurage, ikigo gishinzwe impeta n’imidari y’ishimwe, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco na federasiyo 33.

Uwacu Julienne yashimiye by’umwihariko Perezida Kagame. Uwacu ati " Reka mbanze nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika wampaye icyizere n’amahirwe yo gukorera muri iyi Minisiteri mu myaka hafi 4 ishize kuko nayijemo mu kwezi kwa 3 kwa 2015 kugeza ubu 2018...Yari imyaka hafi 4. Ni icyizere gikomeye , ni igihango ntakwiriye gutatira , nkaba ngirango rero mushimire cyane mbikuye ku mutima kandi gukorera igihugu ntabwo biterwa n’umwanya umuntu arimo...Muri Minisiteri cyangwa hanze yayo, twese imihigo ni imwe ni uko tugomba kugikorera."

Uwacu Julienne yasabye abakozi ba MINISPOC kurushaho gufasha Minisitiri mushya kugira ngo agere kubyo bari baratangiye n’indi mishinga bazatangira nyuma.

Nyirasafari Esperance yashimiye Uwacu asimbuye kuko ngo batagiye gutangirira ku busa ahubwo bakaba bagiye gutangirira ku bintu bifatika birimo imishinga migari iyi Minisiteri yatangiye yamurikiye abari aho .

Minisitiri Nyirasafari na we yashimiye Perezida Kagame. Yagize ati " Nanjye reka mbere na mbere nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yongeye kungirira nkuko Uwacu yabivuze. Nari maze imyaka 2 n’ibyumweru 2 ndi Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Nahigiye byinshi cyane kandi numva yuko nzubakiraho."

Nyirasafari yavuze ko agiye kubanza kureba uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo muri rusange ryubahirizwa. Ikindi yavuze azibandaho ni ukwibanda ku mpano z’abakiri bato kugira ngo ibikorwa byose yaba Siporo ndetse n’umuco byubakirwe ku bakiri bato.

Tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko nibwo yavuguruye Guverinoma, asimbuza Uwacu Julienne muri iyi Minisiteri hashyirwamo Min Nyirasafari Esperance wari Min w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Babanje kuganira

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo niwe wari uyoboye uyu muhango

Abayobozi banyuranye b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Umuco , abakozi bayo n’abandi bafatanyabikorwa bitabiriye uyu muhango

Uwacu Julienne yashimiye Perezida Kagame

Uyu muhango urangiye bafashe ifoto y’urwibutso

Uwacu Julienne asezera kubo bahoze bakorana muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Andi mafoto y’uyu muhango ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo