USA: Abanyarwanda bo muri Leta ya Maine bizihije Umunsi wo Kwibohora (AMAFOTO)

Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya Maine bizihije Umunsi wo Kwibihora ku nshuro ya 27, mu birori byari bibereye ijisho byanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda zinyuranye.

Ni ibirori byabaye kuwa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Ibi birori byabanjirijwe n’imikino itandukanye haba muri Volleyball, Basketball n’umupira w’amaguru.

Muri Volleyball Union Club yo muri Leta ya Maine yatsinze abanyarwanda bo muri Boston seti 3-2.

Muri Basketball Abanyarwanda bo muri Maine batsinze Abarundi 97 kuri 88.

Mu mupira w’amaguru, Union Club yatsinze abawigeze bo muri Dallas 5-2.

Nyuma y’iyi mikino habayeho umuhango wo kwiyakira ndetse n’ubusabane ku bari bitabiriye uyu muhango wabereye kuri 179 Woodford St.

Muri uyu muhango abo muri Leta ya Maine bari bateguye n’imbyino gakondo za Kinyarwanda, ibintu bashimiwe cyane na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yashimye uburyo abo muri Leta ya Maine bateguye ibyo birori, aboneraho kubwira abari aho ko kuba bari muri Amerika badakwiriye kwibagirwa urwababyaye ndetse no guhora bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Dushobora kuba muri Diaspora cyangwa se tukaba dufite n’ubundi bwenegihugu, gusa inkomoko yacu ikomeza kuba u Rwanda.”

Ambasaderi Mathilde Mukantabana yashimye Umukuru w’Igihugu wayoboye inkumi n’abasore bakabohora igihugu cyabo na nyuma yaho bakacyubaka ubu kikaba gitekanye, cyunze ubumwe kandi kiri mu iterambere.

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko hari byinshi byo gukora kugira ngo intego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje zigerweho, asaba buri wese, cyane cyane urubyiruko, kwigira ku muhate waranze ababohoye u Rwanda, bakitegura gukomereza aho ababyeyi babo bagejeje mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Abagize uruhare mu kubohora u Rwanda bari urubyiruko. Ndabashishikariza gukunda umurage wanyu, mwigire ku babyeyi banyu, ubundi mukoreshe impano zanyu mu kubaka u Rwanda rwiza.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byizihizwa buri mwaka mu Rwanda no mu mahanga.

Abawigeze bo muri Dallas

Abakinnyi ba Union club yo muri Maine

Bawiyibukije bakina bya gishuti

Bakinnye imikino itandukanye

Habayeho n’ubusabane

Imbyino gakondo zaranze ibi birori zashimishije abari babirimo kuko abenshi baba badaherutse igitaramo nk’iki

Ambasaderi Mukantabana yasabye abari muri ibi birori gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo