Polisi yatangiye umukwabu wo gufata imodoka zifite ibirahure byijimye

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangiye gukora umukwabu wo gufata imodoka zifite ibirahure byijimye mu gihugu hose.

SSP Ndushabandi yavuze ko imodoka zifite ibirahure byijimye zitemewe, avuga ko ababifite ku modoka zabo baba bica amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhanda.

Yagize ati " Dushingiye ku iteka rya Perezida wa Repubulika n°85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, by’umwihariko ingingo yaryo ya 85, ndetse n’ubukangurambaga twakoze mu bihe bishize ariko abatunze ibinyabiziga bifite ibi birahure bakavunira ibiti mu matwi, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nyakanga twatangiye umukwabu mu gihugu hose wo gufata imodoka zigifite ibirahure byijimye no guhana ba nyirazo, tutaretse no kubasaba kubikuraho."

Iyi ngingo ya 85 ivuga ko " Ibintu bibonerana bigize umubiri w’inyuma w’ikinyabiziga habariwemo ikirahuri gihagarika muyaga cyangwa ibigize ikibambasi cy’imbere, bigomba kuba bikoze ku buryo iyo bimenetse, ibyago byo gukomereka byagabanuka uko bishoboka kwose."

Ikomeza ivuga ko " Ibirahure byo guhagarika umuyaga bigomba kuba bikozwe mu bintu bibonerana bidacuya kandi bikaba bikozwe ku buryo bidahindura isura y’ibireberwamo kandi mu gihe bimenetse, umuyobozi agakomeza kubona bihagije inzira nyabagendwa.

SSP Ndushabandi yunzemo ati " Nubwo twakomeje gukora ubukangurambaga tukanagira inama abafite imodoka zifite ibirahure byijimye ngo babikureho kuko baba bica amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhanda, byaragaragaye ko imodoka nk’izi zikomeza kwiyongera, bikaba aribyo byatumye dukora uyu mukwabu ngo tubakangurire kubahiriza amategeko.

Turagira inama abafite imodoka zifite ibi birahure byijimye kubihindura, kugirango batazabihanirwa hakurikijwe amategeko."

Ku munsi wa mbere w’uyu mukwabu, hafashwe imodoka hafi 100 zifite ibirahure byijimye.

SSP Ndushabandi yasoje agira ati " Nk’uko bisanzwe, guhana abanyamakosa bikorwa ari uko izindi ngamba zose zananiranye, tukaba dusaba abafite imodoka zifite ibirahure byijimye gukurikiza amategeko n’amabwiriza aho kugirango bazabikore bamaze no kubihanirwa."

Imodoka zifite ibirahure byijimye rimwe na rimwe zikorerwamo ibyaha nko kunywebwamo ibiyobyabwenge, kujyana abana mu bikorwa bitemewe n’amategeko nko kubajyana mu tubari, mu tubyiniro ndetse rimwe na rimwe mu bikorwa by’urukozasoni.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo