Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda muri Sudani y’Amajyepfo

Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Iki gikorwa cyo gutangiza uyu muganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena, kitabiriwe n’abayobozi ba UNMISS, abapolisi, abasirikare n’abasivili bose bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye muri iki gihugu, aho bakoze umuganda wo gutoragura amacupa n’ibindi bikoresho bitabora mu duce dutandukanye ndetse banatera ibiti.

Mu Rwanda buri kwezi igikorwa cyo gukora umuganda cyamaze kuba umuco, aho inzego z’umutekano n’abaturage n’abayobozi bahurira muri uwo muganda. Akaba ariyo mpamvu iki gikorwa kinakorwa aho inzego z’umutekano ziri kubungabunga amahoro ku isi hose.

Uyu muganda ukaba warayobowe n’intumwa nkuru y’Umuryango w’Abibumbye(UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo, David Shearer wishimiye iki gikorwa uko cyateguwe kandi kikanakorwa neza.

Yagize ati " Ni byiza kugira aho dukorera heza, umujyi ucyeye, abaturage dushinzwe kurinda bafite isuku n’umutekano bihagije."

Twabibutsa ko u Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi bagera kuri 560 muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi atatu y’Ingabo z’u Rwanda bose baka bafite inshingano zo kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Muri ayo matsinda atatu harimo abiri afite abapolisi 160 imwe imwe baherereye mu mujyi wa Juba abandi 240 bakaba mu mujyi wa Malakal.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gukora umuganda wa buri kwezi muri iki gihugu, kikaba cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku isi hose bakora igikorwa cy’umuganda rusange ubahuza n’abaturage bashinzwe kurinda nyuma y’umuganda bagasangira ibitekerezo.

Muri uwo mu ganda bakoramo ibikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amacumbi y’abadafite aho baba, imihanda,imiyoboro y’amazi,gutera ibiti bikumira isuri n’ibindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo