Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.

Mu ma masaha ya tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umunyamakuru wa BTN TV akaba na nyir’ikinyamakuru Intwari.rw n’ikipe y’abakobwa batewe inda imburagihe ya Intwari FC, Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi.

Umwe mu nshuti ze za hafi akaba n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Intwari cya Celestin Ntawuyirushamaboko ari nacyo dukesha iyi nkuru yabwiye iki kinyamakuru ko Ntawuyirushamaboko yaguye mu bitaro bya Kibagabaga azize indwara itaramenyekana.

Ati" Nibyo umuyobozi wacu Imana imaze kumwisubiza. Ejo mugitondo (kuwa gatatu tariki ya 13 Mata 2022) yafashwe n’uburwayi butunguranye, hanyuma bamujyana ku bitaro bya Kibagabaga ari muri koma, kuva icyo gihe kugeza yitabye Imana yaratarayivamo".

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko umwaka ushize nabwo Ntawuyurushamaboko yarwaye indwara y’amayobera akajyanwa mu bitaro bya CHUK, akaza kuvamo amaze kwitabwaho n’abaganga, gusa ngo ubwo burwayi bwari bwaramushegeshe bikomeye.

Ntawuyirushamaboko atabarutse amaze iminsi apfushije umubyeyi (nyina), akaba asize umugore n’abana.

Ntawuyirushamaboko yamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru akorera City Radio, biza kuba akarusho akorera TV1 na Radio 1, nyuma aza kugaruka kuri City Radio, yavuye yerekeza kuri BTN TV yakoreraga ubu.

Ntawuyirushamaboko Celestin yari nyir’ikinyamakuru Intwari.rw, akaba yari yaranashinze ikipe y’abakobwa batewe inda imburagiye, hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu binyuze mu mikino.

Intwari.rw

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo