Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yashyinguwe

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Mata 2022, ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Célestin Ntawuyirushamaboko wari umunyamakuru wa BTN TV.

Urupfu rwa Célestin Ntawuyirushamaboko wari uzwiho gukora inkuru z’umwihariko zivugira abaturage, rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022, aho yaguye mu Bitaro bya Kibagabaga ari n’aho yari arwariye.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo habayeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma iwe mu rugo aho yari atuye mu Karere ka Kamonyi i Gihara.

Nyuma yo kumusezeraho hakurikiyeho umuhango wo kumuragiza Imana ku rusengero rwa Miduha Soul Healing Revival Church ni mu gihe yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.

Mu muhango wo kumusezeraho, umugore we wari ufite agahinda kenshi n’ikiniga, yavuze ko atagize amahirwe yo kumurwaza ndetse no kumenya icyo arwaye uretse kuba yaratunguwe no kumva ngo yitabye Imana.

Ati “Nta magambo menshi mfite yo kuvuga, mbere na mbere ndashima Imana, ikindi ndashimira buri muntu wese wambaye bugufi, njye ntabwo nagize amahirwe yo kumurwaza nta nubwo nagize amahirwe yo kumenya uburwayi bwe, njyewe natunguwe no kumenya gusa y’uko yapfuye.”

Muri uyu muhango wo kumusezeraho, bavuze ko mu Kwakira 2021 Célestin Ntawuyirushamaboko yarwaye akajya CHUK ariko bakabura indwara, nyuma yaje kongera kurwara ajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga basanga afite ikibazo cy’ibihaha ndetse anarwaye Diabetes ari nabyo bavuze ko byamwishe.

Célestin Ntawuyirushamaboko yavutse mu 1982, avukira mu Ntara y’Amagjyepfo mu cyahoze ari Komini Gishamvu ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Yabaye umunyamakuru ukunzwe na benshi bitewe n’umwihariko we mu gutara inkuru ziganjemo izivugira abaturage, inkuru zidasanzwe, gutebya yabikoranaga ariko na none atanga ubutumwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo