Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifungiye kuri Sitasiyo ya Kacyiru umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umukoresha we asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, telefone ebyiri ngendanwa zo mu bwoko bwa Samsung S7, n’amadolari 100 ya Amerika.

Ngirababyeyi Pierre ufite imyaka 25 y’amavuko ni we ukekwaho kubyiba . Yafatiwe mu kagari ka Mabengera, mu murenge wa Musambira , mu karere ka Kamonyi ku itariki 17 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko yabyibye mu ijoro ryo ku itariki 16 z’uku Kwezi ahagana saa mbiri abikuye mu cyumba byarimo. Yongeyeho ko urugi rw’icyumba byarimo yarukinguje urufunguzo rw’urucurano.

Yagize ati,"Amaze kwinjiramo yavanyemo amafaranga y’u Rwanda 1, 400, 000, izo telefone zombi n’ayo madolari ahita ahava. Yafashwe amaze gukoresha ibihumbi 84 by’amafaranga y’u Rwanda muri ayo yibye."

SP Hitayezu yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane, ndetse hanafatwe abafite aho bahuriye n’ubwo bujura.

Yakanguriye abakoresha kumenya imyirondoro y’abo bakoresha kugira ngo igihe babibye cyangwa bakoze ibindi byaha byorohere Polisi kumushaka no kumufata vuba.

Abiba yabagiriye inama yo kubicikaho bagashaka ibyo bakora byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amaramuko ku bikorwa binyuranyije n’amategeko bibagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Ayo mafaranga n’izo telefone byashyikirijwe nyirabyo (Habimana). Yashimye Polisi y’u Rwand agira ati,"Nkimara kwibwa natanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi indi hafi. Umupolisi wanyakiriye yanyijeje ko ibyo nibwe bizaboneka none imvugo ibaye ingiro kuko ku munsi ukurikira uwo nibweho bampamagaye bambwira kuza kubifata. Ndayishimira uburyo ikurikirana ikibazo igejejweho kugeza gikemutse."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe no kuyahanahana hagati y’inzego z’ubuyobozi agira ati,"Bituma ibyaha bikumirwa no gufata vuba ababikoze."

Ngirababyeyi nahamwa n’iki cyaha cy’ubujura azahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo