Umukozi wo mu rugo yafatanwe amafaranga yari yibye shebuja

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yafashe umugabo witwa Habarurema Paul amaze kwiba ibihumbi 185 by’amafaranga y’u Rwanda, ayakuye kuri telefone (Mobiele Money) y’uwo yakoreraga akazi ko mu rugo witwa Semugaza Abdallah utuye mu Murenge wa Rubona, Akagali ka Kabatesi, mu Mudugudu wa Midahandwa,

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Habarurema yaje mu rugo rwa Semugaza asaba akazi ko mu rugo, nyuma yaje kuneka umubare w’ibanga Shebuja akoresha kuri telefone ye niko kwigira inama yo kumwiba amafaranga.

Yagize ati: “Habarurema yatiye Telefone Semugaza amubwira ko ashaka guhamagara abo mu muryango we ngo ababwire ko yabonye akazi, aho guhamagara yahise yiyoherereza amafaranga ibihumbi 185 kuri telefone ye, agarurira telefone shebuja niko guhita atoroka.”

Yongeyeho ko kuri uwo munsi wo ku wa Gatanu ahagana saa moya z’ijoro Semugaza yarebye amafaranga asigaye kuri telefone (Mobile Money) abona ko hari amafaranga yavuyeho ashatse umukozi ngo amubaze uko byagenze asanga yagiye, yahise yihutira kubibwira Polisi nayo ihita itangira ibikorwa byo gushakisha uyu mukozi, waje gufatirwa mu isanteri y’ubucuruzi ya Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Kigabiro afite gusa 135,500 Frw ayandi yayaguze inkweto, imyenda ndetse n’igikapu.”

Akimara gufatwa yemeye ko yatwaye amafaranga ya Shebuja ayakuye kuri Telefone, kandi ko atari ubwambere abikora yari akoze ubujura nk’ubu.

SP Twizeyimana yashimiye uyu muturage watanze amakuru ucyekwaho kumwiba agafatwa, asaba abaturage kuba maso bakajya bahisha imibare y’ibanga bakoresha kuri telefone zabo kuko bakaburizamo ibikorwa by’ abifuza kurya ibyo batavunikiye.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rubona ngo hakorwe iperereza ryimbitse mu gihe amafaranga yafatanywe ndetse nibyo yari yaguze byose babihaye uwibwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo