Umukinnyi wa Mukura muri 7 bafatanywe ibyemezo bihimbano by’abapimwe Covid-19

Kuwa mbere tariki ya 10 Mutarama na tariki 11 Mutarama 2022 Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abantu barindwi bakoresha inyandiko mpimbano kugira ngo bakore ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Hari abafatanwe indangamuntu mpimbano abandi bafite ibisubizo bihimbano bigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19. Bafashwe n’abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Haragirimana Emmanuel, Iradukunda Jean de Dieu, Musabyimana Eugene na Maniraro Alexandre bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe ahakorerwa ibizamini, bari bafite indangamuntu mpimbano kugira ngo bakorere ibizamini abandi bantu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu cyuho.

Yagize ati "Bariya uko ari bane bafashwe barimo kugerageza kujya gukorera ibizamini abandi bantu, bari babemereye igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw). Bafatanywe indangamuntu mpimbano hariho amafoto yabo ariko amazina n’indi myirondoro ari iby ’abo bari baje gukorera ibizamini kandi badahari."

Iradukunda Jean de Dieu yemeye ko yari inshuro ya kabiri yari aje gukora icyaha nk ’icyo yafatiwemo uyu munsi.

Ni mu gihe Sibomana Elie w’imyaka 26, Ntakirutimana Cedrique w’imyaka 22 na Biraboneye Aphrodice myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sports w’imyaka 26 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama, bafatiwe kuri stade ya Huye ahakorerwa ibizamini, bafatanywe ibisubizo bihimbano bigaragaza ko bipimishije COVID-19.

Biraboneye Aphrodice myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sports

SP Kanamugire yavuze ko buri umwe muri bariya batatu yari afite ibisubizo bitandukanye harimo ikigaragaza ko banduye COVID-19.

Yagize ati " Bariya bombi bari baranduye COVID-19 ariko baje gukora ibizamini byo kubona uruhushya rw ’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga. Abapolisi babafashe ubwo bagenzuraga ko abantu bujuje ibisabwa, bariya basanganwa ibisubizo bibiri bitandukanye harimo ikigaragaza ko ari bazima, baremera ko ibyo byari ibihimbano kugira ngo bakore ikizamini."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane cyane abagiye gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bakubahiriza amabwiriza yose.

Abafashwe bahise bashyikirizaa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza. Abafatanwe ibisubizo bihimbano bya COVID-19 bajyanywe mu kato.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo