Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu rugo

Ku wa Gatanu, taliki ya 30 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya IS Kanama 2021.

a. Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 FM).

c. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

d. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

e. Ibiro by’lnzego za Leta n’iz’abikorera (public and private offices) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.

f. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zirasubukuwe. Umubare w’abitabira inarna ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

h. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

i. Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take-away).

j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

k. Insengero zirafunze.

l. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

m. Ibikorwa by’ubukerarugendo, bwaba ubw’imbere mu Gihugu cyangwa mpuzamahanga (domestic and international tourism) bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe.

o. Pisine (swimming pools) na SPAs bizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteli, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) bizakomeza gufunga.

q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwra n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikonva.

r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

s. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, yerekeye guteza imbere no kurengera ishoramari.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’lterambere nk’lntumwa y’lkigega cyo gutera inkunga gahunda y’lsi yo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, yerekeranye n’impano y’inyongera igenewe umushinga wo kwagura ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa.

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gufasha urwego rw’abikorera kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

o Iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

o Amateka ya Perezida yerekeye Polisi y’lgihugu.

o Amateka ya Perezida yerekeye Urwego rw’lgihugu rushinzwe lmfungura n’Abagororwa.

o Amateka ya Minisitiri yerekeye Polisi y’lgihugu.

o Amateka ya Minisitiri yerekeye Urwego rw’lgihugu rushinzwe lmfungwa n’Abagororwa.

o Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagararira ibihugu by’amahanga mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, uhagarariye inyungu z’igihugu cy’amahanga mu Rwanda (Consul) n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

o Misfir bin Faisal Mubarak A1-Ajab A1-Shahwani, Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Rania Mahmoud Elbanna, Ambasaderi wa Repubulika Nyarabu ya Misiri mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Gaoussou Touré, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Etiyopiya.

o Katarina Leligdonova, Ambasaderi wa Repubulika ya Slovakia mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi, muri Kenya.

o Andrii Pravednyk, Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

o Kevi Colgan, Ambasaderi wa Repubulika ya Ireland mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.

o Mohammed Reza, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) za Repubulika ya Namibia mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Dr. Brian Clever Chirombo, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abiburnbye ryita ku Buzima mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Kwabena Asante-Ntiamoah, Uhagarariye Ishami ryUmuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage ku Isi, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Claire Meytraud, Uhagarariye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Dr. Stephen Omollo, Uhagarariye Umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

o Sera Ameso Attika, Uhagarariye Ubwanditsi bw’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Mu Mujyi wa Kigali

Abagize Inama Njyanama:
o Marie Grace Nishimwe, Umujyanama
o Geraldine Umutesi, Umujyanama
o Dr. Merard Mpabwanamaguru, Umujyanama
o Christian Kajeneri Mugenzi, Umujyanama

Chief Inspector:

o Eng. Hubert Bagambiki,

7. Mu bindi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 6 Kanama 2021, mu Rwanda hazizihizwa Umunsi ngarukamwaka w’Umuganura 2021. Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, uwo munsi uzizihirizwa ku rwego rw’umuryango n’abagize umuryango babana mu rugo rumwe.

Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Nyakanga 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo