Uku kwezi kurarangira intara zose zifite laboratwari zipima COVID19

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima ivuga kwirinda koronavirusi bigomba kujyana n’ubuzima busanzwe,Leta yiyemeje ko uku kwezi kwa karindwi kuzarangira muri buri ntara n’umujyi wa Kigali hari byibura laboratwari imwe ipima coronavirus ndetse ibigo byakirirwamo abarwayi b’icyo cyorezo bikaba nabyo bikomeje kongerwa hose mu gihugu.

N’ubwo nta munsi uratangazwa amadini n’amatorero bizafunguriraho, amabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu agaragaza ibyo agomba kubahiriza kugirango yongere gukomorerwa yahaye icyizere abanyamadini n’abayoboke bayo nabo bemeza ko biteguye kuyubahiriza batazuyaje.

Cyakora ibi biraba mu gihe imibare y’abanduye COVID19 imaze kwikuba inshuro 4 nyuma y’ukwezi kumwe hasubukuwe urujya n’uruza hagati y’intara n’umujyi wa Kigali, bityo gukomorera insengero nabyo bikaba biri mu biteye impungenge bamwe ko bishobora gutuma imibare y’abarwayi bashya ikomeza gutumbagira.

Cyakora umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr. Sabin NSANZIMA we akemeza ko inzego z’ubuzima ziteguye gupima no kwita ku barwayi mu gihe bakwiyongera.

Ati "Uyu munsi dufite laboratwari 6 zipima COVID: 3 ziri mu ntara y’Iburasirazuba i Nyagatare, Rwamagana na Kirehe. Imwe nyine ni laboratwari nkuru y’igihugu izindi 2 ni nshya zivutse vuba: Laboratwari ya Rusizi mu bitaro bya Gihundwe na laboratwari ya Gisenyi mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu.

"Turifuza ko buri ntara igira ubwo bushobozi byibura, ubu rero harabura intara 2 n’intara y’Amajyepfo, bidushobokeye uku kwezi kwa 7 nazo zaba zifite ubushobozi bwo kwipimira COVID. Kuvura ubushobozi nabwo buriyongera cyane ndetse nubwo tutaragira abarwayi barembye basaba kubavura hahandi tubashyira no ku mamashini ariko birashoboka, byose turabyiteguye."

" Ubu twashyizeho gahunda yo kugira ubushobozi bwo kuvura muri buri ntara, buri ntara cyangwa buri gace runaka kakaba gafite ahantu kavurira abarwayi ahubwo abaganga bakaba ari bo bajyayo igihe bikenewe."

Mu bindi bishobora kuzamura imibare y’abarwayi bashya kandi, harimo ingendo z’indege zizasubukurwa kuva tariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Kanama, gusa minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel NGAMIJE akavuga ko kwirinda iki cyorezo bikwiye kujyana no gukomeza ubuzima busanzwe.

Ati "Tugomba kuzirikana ko iyi ndwara itazashira vuba, ntabwo tuzafungura ikirere ari uko nta murwayi n’umwe wongeye kugaragara ku butaka bw’u Rwanda, ntabwo bishoboka! Ari nacyo gituma turafungura ariko dufata ingamba kugirango ibintu bitaturenga. Hari ingamba zafashwe kugirango ugiye gufata urugendo aza mu Rwanda agomba kubahiriza: Icya 1 agomba kwisuzumisha mu masaha 72 COVID mu gihugu arimo ndetse icyo gisubizo yabonye dufite aho azajya acyohereza kugirango tumenye ngo umuntu ugiye kuza nta burwayi afite."

"Icya 2 ni uko mu gihe ageze inaha ngaha tuzajya tumumarana amasaha 24 kugirango tumusuzume tumuhe igisubizo twemeze ko uwo muntu koko nta burwayi afite, niba nta burwayi afite akomeze urugendo rwe ariko tunamuhe amabwiriza yandi y’ukuntu agomba gukomeza kwirinda."

Kugeza ubu u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu by’intangarugero ku Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, ibi bikaba byaratumye ruza ku rutonde rw’ibihugu 4 bya Afrika abaturage babyo bemerewe kwinjira ku mugabane w’u Burayi.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo