Ubumuntu, urukundo ruzira imbereka,….ibyo nabonye ubwo nasuuraga bwa mbere ikigo cya HVP Gatagara – AMAFOTO

Si ubwa mbere nari numvise ikigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara , ndetse n’ibihakorerwa hafi ya byose nari mbizi ariko nari ntarabasha kuhagera ngo mbirebeshe amaso. Urugendo nahagiriye rwamaze amatsiko ariko runyereka indi shusho y’abantu bafite ubumuntu, urukundo, bifitiye icyizere kurenza kubibara mu nkuru.

Mu mpera z’icyumweru gishize , nibwo njye n’abanyamakuru banyuranye twerekeje i Gatagara kuhasura no gusobanukirwa byimbitse ibihakorerwa muri rusange. Mu rugendo nk’abanyamakuru twagendaga tuganira ingingo zitandukanye . Kuko twari kumwe n’umwe mu bafite ubumuga w’umunyamakuru wanabaye muri iki kigo, yagiye adusobanurira buri gace n’ibikerecyeye bidatinze tuba tugeze mu kigo nyirizina.

Twakiranywe ikaze ridasanzwe

Ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo twari tugeze mu kigo cya HVP Gatagara. Twasanze kuva ku muyobozi mukuru w’iki kigo, kugeza ku mukozi wakwita uworoheje batwiteguye, ndetse baduha ikaze ridasanzwe. Ryari ikaze ntasanzwe menyereye mu gihe cyose mba nagiye gutara amakuru. Twicaye ahari hateganyijwe, duhabwa amazi yo kwica akanyota, ubundi dusobanurirwa amavu n’amavuko y’ikigo cya HVP Gatagara.

Amateka y’iki kigo n’ibihakorerwa

Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara cyashinzwe na Paidiri Ndagijimana Joseph Julien Adrien Fraipont muri 1960. Giherereye muri Km 100 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza. Cyubatswe ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abamugaye, bituma benshi bafata Padiri Fraipont nk’umubyeyi w’abafite ubumuga.

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana yavutse ku wa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege mu Bubiligi. Yatabarutse taliki ya 26 Gicurasi 1982. Kuva itariki yatabarukiyeho, ikigo cya HVP Gatagara kiyoborwa n’Abafurere b’ubufasha (frères de la Charité). Kigizwe n’amashami 6 ari mu gihugu hose ( 6 Succursales).

Mu burezi, HVP Gatagara ifite amashami i Rwamagana, Butare, i Gatagara, no mu Ruhango. Ku bijyanye n’ubufasha bw’insimburangingo, HVP Gatagara ifite amashami 2: Ishami ry’i Nyanza n’ishami ry’i Gikondo. Ku cyicaro gikuru cya HVP Gatagara, i Nyanza hatangirwa amasomo yo ku rwego rw’amashuri y’incuke, abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cy’imyuga y’ubudozi , gusudira ndetse no gutunganya imisatsi.

Mu ntego iki kigo gifite harimo kuba ikigo cya mbere muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga no kwita ku bafite ubumuga, kibagezaho ubufasha bwose bakenera ndetse n’ubuvuzi. Ikigo cya Gatagara cyita ku bana bavukanye ubumuga, bakavurwa hakiri kare. HVP Gatagara yita ku bafite ubumuga kuva ku bana kugeza ku bakuze kibagenera ubuvuzi bunyuranye harimo ubwo kubaga ingingo(operations chirurgicale), ubuvuzi bwo kugorora ingingo (kinésithérapie) n’ubundi bunyuranye.

HVP Gatagara yigisha abana bafite ubumuga bunyuranye:Abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo kutumva, ubwo kutavuga, cyangwa ubukomatanyije mu rwego kubafasha kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho.

Bavura kuva ku mwana wavukanye ubumuga …ntibafunga abarwayi babuze ubwishyu

Nyuma y’uko Frère Kizito Misago, umuyobozi wa HVP Gatagara atunyuriyemo amavu n’amavuko y’iki kigo, twasobanuriwe n’ubuvuzi buhakorerwa. Abaganga badusobanuriye ko bavura kuva ku mwana wavukanye ubumuga kugeza ku bakuze. Urugero twahawe kandi abantu bakunda kwirengagiza ni urw’abana bavuka bafite ibirenge bisa n’ibigondamye. Twasobanuriwe ko iyo umwana azanywe hakiri kare , bakoresha uburyo bwo kumugorora, naho iyo azanywe amaze gukura ngo bishobora gusaba ko barinda kumubaga kandi byari kwirindwa iyo azanwa akimara kuvuga cyangwa nyuma y’iminsi mike avutse.

Abafite ubumuga bw’ingingo kandi banahabwa insimburangingo, bagahabwa ubuvuzi butandukanye, harimo no kubagenera amasomo nkuko twabigarutseho haruguru.
Ku kibazo kigendanye n’uko hari uwaba afite ubumuga ariko akaba yagorwa no kubona ubushobozi, ubuyobozi bwa HVP Gatagara, bwadusobanuriye ko icya ngombwa ari uko umuntu ahagera bakamusuzuma, bakamenya uburwayi afite ndetse n’icyo bagomba kumufasha.

Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara yagize ati“ Icya mbere ni uko abanza akagera mu kigo, tukamenya ikibazo afite n’icyo dukwiriye kumufasha, …icyo tuzamufasha dufatanya n’abandi…icya mbere ni ukwegera ikigo bakamusuzuma, abakeneye kwiga nabo bagahabwa amashuri.

Yunzemo ati “ Twebwe ntabwo dufunga, iyo tumaze kumuha serivisi….icyo twakaga ni nka contribution, iyo atayibonye ntabwo tumufunga niyo mpamvu turi gufatanya na Leta. Ahandi njya numva bibaho ariko twe ntidufunga.”

Mbonigaba Pascal yakomeje avuga ko buri muntu wese ukeneye serivisi zitangwa na HVP Gatagara agomba kuzibona ariyo mpamvu bari gusaba ko bakorana na Mutuelle de santé kugira ngo abarwayi babashe koroherwa no kwishyura mu gihe ubushobozi bw’ibyo bakorewe bubarenze. Yakomeje avuga ko ugomba kwita ku mwana ari umubyeyi, mu gihe ntabushobozi, leta ikamufasha binyuze mu Karere.

Kugeza ubu icyo ikigo cya HVP Gatagara kiri gukora ni ugukorana na Leta y’u Rwanda mu kugifasha kubona ibikenewe ngo gikomeza gutanga serivisi neza mu gihe inkunga cyabonaga zisa n’izagabanutse kubera ‘Crise economique’ yabayeho ku isi yose.

Frere Kizito ati “ Plan B ni ugukorana na Guverinoma, kandi ibifitiye ubushake, irimo irazamura inkunga mu kudufasha. Turi kandi kuzamura imikoranire n’abantu, sosiyete civile, ababyeyi b’abana,…Kera ababyeyi barazaga bagasa nk’ababamujugunye mu kigo. …turagira ngo sosiyetie civile ibyumve , natwe twishyize hamwe nk’abannyarwanda twafasha abafite ubumuga bakabaho mu buzima bwiza.

Abana bafitanye urukundo, abayobozi bafite ubumuntu, abana bifitiye icyizere cy’ejo hazaza

Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwa muri HVP Gatagara , twatemberejwe ikigo, tugenda dusobanurirwa buri serivisi ihatangirwa. Mu gutembera mu kigo cya HVP Gatagara, ugenda ubona abana bafite ubumuga butandukanye ariko bafitanye urukundo rukomeye cyane. Buri mwana aba ari gufasha ufite ubumuga busa nubwisumbuye kubwe. Ufite insimburangingo kuburyo abasha kugenda, usanga ari gusunika uri mu igare.

Ubwo twatambukaga wabonaga abana bafite ubumuga bwo kutavuga bari gusobanurirwa iby’abo bashyitsi babasuye na bagenzi babo babasha kuvuga,…Wabonaga ari abana bafitanye urukundo ruzira imbereka. Ibi kandi twabihamirijwe n’umwe mu bayobozi bo muri iki kigo watubwiye ko icy’ibanze kiranga abana b’i Gatagara ari urukundo kuko ngo ari umurage wa Padiri Fraipont washinze iki kigo.

Mu gutambuka kandi ugenda ubona uburyo abana bisanzura ku bayobozi, abayobozi nabo bakabafata nk’abana babo bibyariye. Ikindi ubona i Gatagara ni uko abana bose bahiga bafite icyizere cy’ejo hazaza. Urugero rufatika ni umwana witwa Irakoze Sylivie w’imyaka 15 . Ni umwe mu bana biga mu kigo cya HVP Gatagara. Nubwo afite ubumuga bw’amaboko ariko afite impano idasanzwe yo kubasha kwandikisha amano, kuyarisha no kuyakoresha indi mirimo inyuranye. Nubwo umuryango we utishoboye, avuga ko afite icyizere cyo kuzatsinda amasomo ye, akazabona akazi, akabasha gukiza nyina umubyara.

MU MAFOTO, REKA NGUTEMBEREZE MU KIGO CYA HVP GATAGARA UREBE IBIHAKORERWA

Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara atanga ikaze

Frère Kizito Misago asobanura amavu n’amavuko ya HVP Gatagara

Gatari, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri na we yari ahari

Dr. Marcel Ntagengwa ukuriye abaganga asobanurira abanyamakuru ubuvuzi butangirwa muri HVP Gatagara

Abana batadukanye bagiye bahabwa insimburangingo ubu zibafasha kuba bakora imirimo yose nta nkomyi

Abana bavuka bafite amaguru yihese baragororwa bagakira neza

Uyu mwana yavutse adafite amaguru ariko kubera insimburangingo yahawe, ubu aragenda nta kibazo

Leonidas Ndayisaba umunyamakuru wa Radio Isango Star , umwe mu bize muri HVP yatanze ubuhamya bw’uburyo iki kigo cyamufashije ndetse akaba yararangije kaminuza

Aho utambuka hose ugenda ubona icyapa kikuyobora

Ahakorerwa insimburangingo

Arasobanura uko insimburangingo zikorwa

Insimburangingo zitandukanye zose muri HVP Gatagara urazihasanga

Abo bigaragaye ko batabasha kugenda, bahabwa amagare

Izi nizo nkweto zihabwa abafite ubumuga bw’ amaguru atareshya

Imbago zimwe zikorerwa i Gatagara , izindi zigatumizwa hanze

Imashini zinyuranye zifashishwa iyo bari gukora insimburangingo

Iyo bakora insimburangingo, ibyo bakora byose bagendera ku bipimo

Buri nkweto zikorwa ziba zifite uwo zigenewe...aha urabona ko n’amazina aba yanditseho

Ababa barwariye mu bitaro bya Gatagara bagira amasaha barambura ingingo...uyu mwana uharwariye aratembera mu kigo

Ibitanda by’abarwayi barwarira mu bitaro bya HVP Gatagara...twasanze abenshi bagiye kugorora ingingo

Ishami ry’ahakorera ubugororangingo

Pierre Barayagwiza ukuriye ishami ry’ubugororangingo asobanurira abanyamakuru uko bakora ubugororangingo. Yavuze ko mu Rwanda aribo bafite ubushobozi bwo kuvura abavunikiye umugongo mu mpanuka baba bananiwe kuvurwa n’ibindi bitaro byo mu Rwanda

Haba hari gahunda igenderwaho yahawe abarwayi kugira ngo serivisi ibe inoze

Imashini zitandukanye zifashishwa mu bugororangingo

Ibi ni ibikoresho binyuranye bifasha abana bafite ingingo zidakora neza kubasha kuzikoresha

Arasobanura uko bafasha abana kubasha gukoresha ingingo zitakoraga neza

Ishami rya ’Radiologie’ naryo i Gatagara rirahaba

Muri Radiologie bifashisha urumuri

Imashini yifashishwa muri Radiologie

Iyo uhagaze mu kigo cya HVP Gagatagara, uba witegeye imisozi myiza

Hari ikirere gifasha umunyeshuri mu masomo ye ndetse kikanafasha abarwayi kugira umwuka mwiza

Kuba afite insimburangingo ntibimubuza kwidagadura agakina umukino w’amaboko wa Basketball

No mu gufata ifunguro, barira hamwe

Ishami ryigisha imyuga ryafunguwe muri 2015

Ahigira abanyeshuri biga ibyo gutunganya imisatsi

Imashini zifashishwa n’abiga umwuga w’ubudozi

Nyuma yo gutemberezwa, habaye umukino wa gicuti wa Volleyball hagati y’abanyamakuru n’abakozi ba HVP Gatagara, abanyamakuru batsindwa seti 2-1

Abana baba i Gatagara nabo bari baje kureba uyu mukino

Abana baba mu kigo cya HVP Gatagara baba bafitanye urukundo rukomeye...bakorera hamwe muri byose. Aha urababona ko bafatanye ku rutugu baje kureba umukino wahuje abashyitsi n’abakozi

N’abakozi b’ikigo baba bafitanye ubumwe n’urukundo...aha barafana umukino

Baba bishimiye kureba imikino

Nubwo wari umukino wa gicuti ariko wari umukino ukomeye

Nyuma y’umukino wa gicuti, barasuhuzanya

Inkuru bijyanye:

Yandikisha amano akaba ari nayo akoresha imirimo myinshi…afite icyizere cyo gukiza nyina - PHOTO&VIDEO

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kwizera de Dieu

    Ntanakimwe Mutadukorera Najye Ndi Mubantu Bahivurije Nfite Ubumuga Bwo Gukomanya Mumavi Arik Ubu Ndagenda Neza Ndangije Mbifuriza Amahoro Yimana

    - 24/10/2017 - 22:25
Tanga Igitekerezo