Ubuhamya bw’umugore wafashwe ku ngufu muri jenoside

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nirwo rwambere rwagaragaje icyaha cyo gufata ku ngufu nk’intwaro yo gukora Jenoside. RBA dukesha iyi nkuru yasuye umugore wafashwe ku ngufu afite imyaka 19 ayiha ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwamwiza Maria niryo zina ryahawe umugore w’imyaka 44 wakorewe ibyamfurambi afite imyaka 19 y’amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1944

Uyu mugore kuri ubu utuye mu karere ka Rwamagana avuga ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zitandukanye kugeza ku musirikare mu ngabo zatsinzwe wamujyanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo aho yamufashe bugwate.

Agira ati ’’ Jenoside yabaye mba ahantu ku Kimisagara, mu mujyi wa Kigali. Nabaga kwa marume ariko marume baza kumwica n’umugore njye ndasigara. Ni ukuvuga ngo kuva aho ngaho nibwo ubuzima bwanje bwatangiriye ntangira gufatwa ku ngufu, kugeza naho bampunganye banjyana muri Congo. Ni ukuvuga ngo inda y’uno mwana nabyaye, bayintereye muri Congo, mpunganywe n’umusirikare wo mu ngabo zo kwa Habyarimana. Mbayo kuva 1994 mu kwezi kwa 7 kugeza 1997 mu kwezi kwa kane. Nibwo na none namucunze ndamutoroka mpita ngaruka mu Rwanda. ’’

Nyuma yo gutoroka uwamuteye inda nyuma yo mukorera ibyamfurambi, uyu mugore ngo yashegeshwe n’ihungabana rikomeye nyuma yo gusanga yarandujwe Sida n’abamufashe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihunganbana ryarushijeho kwiyongera nyuma y’aho ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko n’umwana wavutse ku ifatwa ku ngufu nawe yanduye Virusi itera Sida. Ngo yakomeje guhungabanywa n’umuryango w’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatsi, umuryango umuha ubufasha butandukanye burimo no kumuvuza.

Ati ’’ Kuko icyo gihe njya gufata ibisubuzo,nafashe ibyanje n’iby’umwana wanjye. Kandi muri AVEGA muri 2001, mu madamu bose bari bahari nijye mwana wari urimo. Bareba kugirango bampe ibisubizo byanjye nabo ubwabo bakaba bahungabanye. ’’

Uwamwiza Maria avuga ko bitamworoheye namba kwakira ibyamubayeho, ariko buhoro buhoro yagiye abohoka nubwo ngo byamufashe igihe kwakira umwana yabyaranye n’uwakoresheje ifatwa ku ngufu mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati ’’ Umwana wanjye amaze gukura kandi nawe yarabyakiriye. Yarize agarukira mu wa kabiri segonderi, nyuma yaho mujyana mu myuga,abona umushinga umurihira kuga imyuga ubu yize ibyamahoteri. Amaze no kurangiza staje. ’’

Uyu mugore n’umukobwa we w’imyaka 24 twahimbye Cyizere, ubu batujwe mu mudugudu w’intangarugero wa Akamasasa, mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana.

Bemeza ko ubuzima butoroshye ariko birwanaho bacururiza imbere y’umuryanngo, ibintu binyuranye, bibafasha kubaho.

Uyu mwana nyina yasamiye mu ihohoterwa ndengakamere avuga ko agize imyaka 12 aribwo yamubajije se.

Ati ’’ Nabanjiije kumubaza data. Ndamubaza mama ndashaka kumenya papa ahantu aba. Mama arambwira ati mva imbere wa kigoryi we genda. Ubwo nyine ndagenda nicara mu cyumba ndibaza nti kuki mama atangiye kumbwira ngo ndi ikigoryi, kandi nari mubajije neza. Ndibaza ese mubajije ibintu bibi? Ndagenda negera umukecuru,ndangiej ubwo ngubwo, ndabimubaza nti kuki atangiye kumbwira kuriysa byaya byaturutse kuki. Arambira ati mwihorere ubwo nyie afite ikibazo. ’’

Uyu mukobwa twahimbye Cyizere akangurira urubyiruko muri rusange guharanira kubaka u Rwanda mu mateka mashya y’ubuvandimwe n’ubumwe bwabanyarwanda.

Agira ati " Icyo nabwira urubyiruko nitwubake u Rwanda rwacu, turuteze imbere ariko imbabazi zo twarazitanze. Abazi ngo barishe, icyaha kirimo kirabahama, bazaze basabe imbabazi, tuzazibaha batwereke naho abacu babasize. ’’

Gufata ku ngufu ni imwe mu ntwaro zifashishijwe n’abakoze Jenoside nkuko byagaragajwe n’urukiko mpuzamahaga mpanabyaha rwshyiriweho u Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo