U Rwanda rwakunze kureba imbere cyane nko mu ntambwe eshatu, enye imbere y’abandi -Dr. Jim Yong Kim

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi wa Banki y’Isi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo, bityo ngo yizeye ko ruzakomeza gutera imbere.

Yagize ati “ Hari amatora atandukanye, Brexit n’ibindi, ariko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza cyane. U Rwanda rwakunze kureba imbere cyane nko mu ntambwe eshatu, enye imbere y’abandi, kuko nubwo hari umutungo kamere muke hano mu Rwanda babasha gucunga ubukungu neza cyane kandi turahamya ko iterambere hano rizakomeza kwiyongera.”

Dr. Jim Yong Kim yijeje umukuru w’igihugu ko ashishikajwe no gukomeza gukorana n’u Rwanda, ashima ibyo rumaze kugeraho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Dr. Yong Kim, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver yavuze ko uyu muyobozi yaje kugira ngo ashimangire umubano mwiza umaze igihe u Rwanda rufitanye na banki ayoboye.

Yagize ati “Yari aje kwirebera aho tugeze kuko hari byinshi badufashamo nkuko mubizi, mu bijyanye cyane cyane n’ibikorwa remezo hafi imihanda myinshi cyane ni bo bayubatse, ugiye kureba no mu ngufu z’amashanyarazi nibo batanga akayabo k’amafaranga menshi, ari mu buhinzi, ndetse ari no mu mijyi ari nayo twubaka, ari mu bikorwa bijyanye n’ubudehe, no mu ikoranabuhanga.”

Kuba Umuyobozi wa Banki y’Isi yaje ubwe gusuura u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver yavuze ko ari intambwe nziza izatuma hakomeza kubaho ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Banki mu gufasha igihugu mu buryo bw’iterambere cyane cyane hibanzwe ku bikorera ku giti cyabo. Minisitiri Gatete Claver yavuze ko amafaranga azajya ahabwa abikorera ku giti cyabo, bayashore mu bikorwa by’iterambere birambye kandi batanga inyungu ku kigero gito.

Ku wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 nibwo Dr. Jim Yong Kim yageze mu Rwanda avuye muri Tanzania . Akigera mu Rwanda yahise yerekeza i Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, ahakorera umushinga wo gutanga amaraso hifashishijwe ‘drones’, akagezwa mu bitaro binyuranye mu Rwanda. Ni umushina yashimye uko ukora.

Kuri uwo munsi kandi ni nabwo yasuye igice cyahariwe gukorerwamo n’inganda cya ’Special Economic Zone’ mu Mujyi wa Kigali, akurikizaho ikigo cya KLab. Dr. Jim Yong yarebye aho urubyiruko rwo muri K-Lab rugeze mu gutekereza mu buryo bugezweho n’uburyo bashobora kuba banafashwa.

Tubibutse ko ikigo cya K-Lab gikorerwamo n’urubyiruko hagamijwe guteza imbere no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, gikorera muri Telecom House, ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Dr. Jim Yong Kim yaganiriye n’abikorera ndetse na leta ku bikorwa u Rwanda rusanzwe rufatanya na Banki y’Isi, banaganira n’uburyo itaba leta yonyine aho none uko abikorera bafashwa kugira ngo bashobore kuba bashora imari yabo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo hongerwe umuvuduko w’ishoramari mu gihugu.

Mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Kagame yakiriye Dr. Jim Yong Kim muri Village Urugwiro

Perezida Kagame asuhuza abaje baherekeje Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi wa Banki y’Isi

Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Umuyobozi wa Banki y’Isi hamwe na Perezida Paul Kagame

Umuyobozi wa Banki y’Isi aganira n’abanyamakuru

Abari baherekeje Umuyobozi wa Banki y’Isi n’abayobozi bakuru b’igihugu bafashe ifoto y’urwibutso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo