Sudani y’Epfo: IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS).

Abapolisi yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi, ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Mu ntara ya Malakal hari irindi tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240.

IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu. Avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura aricyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda. IGP Munyuza yibukije abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19 ntibirare.

Ati” Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda kihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda mugira isuku mukaraba amazi meza n’isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri.”

IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cya Sudani y’Epfo anavuga ko izi nzego zombi z’umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

Ati” Usibye amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo, n’ubundi ibihugu byombi(u Rwanda na Sudani y’Epfo) birishimira imibanire n’imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi no mu mutekano.”

IGP Munyuza yakomeje abwira abapolisi ko niyo ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwarangira abapolisi b’u Rwanda bazajya bagaruka muri iki gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk’uko biri mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashoje ikiganiro yagiranaga n’abapolisi b’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Yasabye aba bapolisi gukomeza gukorera hamwe nk ’ikipe, kubaha abayobozi babo mu gihe bamwe muri bo bitegura gusimburwa.

Mu bihe bitandukanye Sudani y’Epfo yohereza abapolisi ba ofisiye bakuru n’abato mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n’imiyoborere y’abapolisi n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa,uyu muyobozi yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro. By’umwihariko Vuniwaqa yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo. Mu minsi ishize uyu Vuniwaqa yasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo